Uko wahagera

Rwanda: Gereza ya 1930 Yibasiwe n'Inkongi y'Umuriro


Iyi gereza ya 1930 yari ifungiwemo abasaga 3000
Iyi gereza ya 1930 yari ifungiwemo abasaga 3000

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru mu Rwanda, gereza nkuru ya Nyarugenge izwi nka 1930 I Kigali, yibasiwe n'inkongi y'umuriro.

Haravugwa ko hakomerekeyemo abanyuru batatu. Igipolisi cyatangaje ko impamvu yateye iyi mpanuka y'umuriro itaramenyekana.

ACP Jean Baptiste Seminega wo mu ishami rya polisi rishinzwe kuzimya imiriro yavuze ko nta mpamvu yari yakamenyekanyekanye yateye iyi nkongi.

Muri iyi nkongi humvikanyemo urufaya rw’amasasu barasa abanyururu bashakaga gutoroka gereza.

Seminega yahakanye uru rufaya avuga ko abanyururu babiri bakomeretse kubera umubyigano.

Icyakora humvikana ukuvuguruzanya kw’inzego.

Minisitiri w’ubutabera bwana Johnston Busingye we aremeza ko humvikanye amasasu. Aravuga ko abacungagereza barashe hejuru igihe abagororwa bashakaga gutoroka .Uyu mutegetsi aremeza ko hakomeretse abantu batatu muri iyi nkongi ariko ko ntawakomerekejwe n’amasasu.

Hari amakuru avuga ko hari abarashwe barapfa. Ariko Ijwi ry’Amerika ntirabasha kuyemeza.

Nta mwanya na muto abanyururu bahawe wo kuvugana n’itangazamakuru kuri iyi nkongi y’uumuriro.

Agace kahiye abategetsi baravuga ko kareshya na metero 20 gusa wareba igihe cyakoreshejwe bazimya n’ibikoresho, birasa n’ibihabanye hari imodoka zizimya ku buryo biyambaje n’izikora ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kanombe.

Iyi gereza ya 1930 yari ifungiwemo abasaga 3000. Itokombeye byari byitezwe ko mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha izimurirwa muri gereza nshya ya Mageragere.

Ariko ubutegetsi buratangaza ko bishoboka ko hashobora gufatwa umwanzuro wihuse bagatangira kwimurwa mbere y’iyo tariki.

Si ubwambere haduka imiriro mu magereza y’u Rwanda. Gereza za Gisenyi na Muhanga na zo zibasiwe n’inkongi z’imiriro mu 2014. Impamvu ikunze kugaruka ni ikibazo bishingiye ku mashanyarazi

XS
SM
MD
LG