Uko wahagera

Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangiye kuganira n’abategetsi b’isi


Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangiye kuganira n’abategetsi b’isi. Perezida Barack Obama yakiriye Donald Trump mu biro by’umukuru w’igihugu White House hano i Washington.

Trump's plane touching down
please wait

No media source currently available

0:00 0:01:50 0:00

Baganiriye ku buryo bazahererekanya ububasha ku italiki ya 20 y’ukwa mbere gutaha. Mbere y’iyi nama yabo, Perezida Obama ntiyahishe ko bafite byinshi batavugaho rumwe. Ariko, ati: “Nyamara mwibuke imyaka umunani ishize, Perezida Bush nanjye natwe twari dufite byinshi tutumvikanaho.​

Ntibyatubujije guhererekanya ubutegetsi mu ituze.” Perezida Obama yasobanuye ko yategetse abakozi ba White House gukora batizigama kugirango bategure neza ihererekanyabubasha ryiza hagati ye na Donald Trump.

Perezida Barack Obama, arikumwe na Visi Perezida Joe Biden,avuga Kumatora
Perezida Barack Obama, arikumwe na Visi Perezida Joe Biden,avuga Kumatora

Perezida watowe kandi yatangiye kuganira n’inshuti za Leta zunze ubumwe z’Amerika hirya no hino ku isi kugirango abahumurize. Bityo Perezida Trump yaganiriye kuri telefoni na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe. Nk’uko umuyobozi w’imilimo mu biro bya Shinzo Abe yabibwiye Ijwi ry’Amerika, Trump na Abe biyemeje gukomeza umubano mwiza n’ubufatanye mu by’umutekano w’akarera k’Aziya na Pasifika.

Bafashe kandi umwanzuro wo guhura mu cyumweru gitaha mu mujyi wa New York. Shinzo Abe azaba abaye umutegetsi w’umunyamahanga wa mbere uzaba ahuye na perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu gihe yiyamamazaga, Donald Trump yavuze ko aramutse atowe ashobora gutahura ingabo z’igihugu cye zikambitse mu Buyapani, kimwe n’ahandi hose ziri ku isi, niba ibihugu zirimo zidatanze amafaranga y’ikiguzi cyo kuhaguma.

Uretse minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yaganiriye kandi kuri telephone na perezida wa Koreya y’Epfo, madame Park Geun-hye, na minisitiri w’intebe wa Australia Malcolm Turnbull. Bose yabijeje ko atazatezuka ku mugambi wo gukomeza gufatanya nabo mu by’umutekano.

XS
SM
MD
LG