Uko wahagera

Kigeri Atabarutse Adasubiye mu Rwanda


Umwani Kigeli V Ndahindurwa
Umwani Kigeli V Ndahindurwa

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari umuntu wiyohereje, ukunda u Rwanda n'abanyarwanda ntawe arobanuye. Ibyo n'ibyavuzwe na bwana Boniface Benzinge wari umukarani n'umuvugizi w'Umwami, mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry'Amerika.

Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli yatanze mu mpera z’icyumweru, aguye mu bitaro muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Yari afite imyaka 80 y’amavuko.

Bwana Benzinge yavuze ko Kigeli yazize uburwayi bw’ubukuru yari asanganywe ariko budakabije. Yavuze ko bategereje kuzasobanurirwa n'abaganga ibirenzeho kw'itanga ry'Umwami.

Benzinge yagize ati "Tugize ibyago byo kubura umuntu wakundaga u Rwanda, wakunze abanyarwanda kandi wakiraga buri muntu ntawe arobanuye."

Yongeyeho ko Umwami Kigeli yitangiye u Rwanda kandi ararukorera, kandi ko yatanze akirukorera.

Ikindi bwana Benzinge yashimangiye n'uko Umwami Kigeli ariwe wagejeje u Rwanda ku bwigenge abisabye umuryango w'abibumbye, Ububiligi butabishaka.

Kuri we, ibyo bikaba aribyo byatumye Ababiligi bamwirukana mu gihugu.

Umukarani w'Umwami yabwiye Ijwi ry'Amerika ko Kigeli yari umuntu wizeraga Imana kandi akayikunda.

Abajijwe icyo atekereza ku gutanga k'umwami mu mahanga, bwana Benzinge yagize ati "N'ibyago twagize ariko sinigitanganza. Yatangiye aho Imana yamugeneye."

Benzinge wiganye n'Umwami mu mashuli yisumbuye akanamubera umuvugizi, yavuze ko itabaruka ry’umwami ari ibyago bikomeye kuko babanye igihe kirekire kandi ko bararuhanye.

Benzinge yavuze ko icyemezo ku ishyingurwa ry'Umwami kizafatwa n'abajyanama b'Umwami.

Ikiganiro kirambuye na bwana Benzinge mwacyumvira hano hasi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:16 0:00

XS
SM
MD
LG