Uko wahagera

Abantu 149 Bahitanywe na Bombe i Baghdad


Abategetsi muri Iraki kuri uyu wa mbere bavuze ko abantu 149 bahitanywe na bombe y’umwiyahuzi ejo ku cyumweru mu murwa mukuru w’igihugu.

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wigambye ko ariwo wagabye icyo gitero cya bombe cyaturikanye ikamyo. Uwo mutwe uvuga ko cyari cyibasiye abashiyite mu gice kirimo amaduka mu ntara ya Karrada.

Nicyo gitero cyahitanye abantu benshi mu mujyi wa Baghdad muri uyu mwaka. Ni na kimwe mu byakoze ishyano mu gihugu mu myaka irenga icumi ishize.

Abantu 192 bakomeretse. Abategetsi bavuga ko uwo mubare ushobora kwiyongera kuko abatabazi bakomeje gucukura mu ivu no mu bisigazwa by’ibyangiritse, bakoresheje ibitiyo n’intoki.

Minisitiri w’intebe wa Iraki, Haider al-Abadi yategetse ko ingamba z’umutekano zikazwa i Baghdad. Cyakora bamwe mu banyairaki mu mihanda, bumvikanishije uburakari kuri guverinema itababasha kurinda umutekano w’abaturage.

XS
SM
MD
LG