Uko wahagera

Inzara Iravuza Ubuhuha Muri Kayonza


Rwanda drought
Rwanda drought

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, bamaze gusuhuka kubera ikibazo cy’izuba rimaze imyaka itatu ribugarije. Iryo zuba ryatumye ibyo bahinga byose birumba.

Leta yatangiye gutoranya abababaye kurusha abandi bagahabwa ibyo kurya, nubwo abaturage bavuga ko imfashanyo itabasha kubageraho bose.

Abaturage batangarije Ijwi ry’Amerika, ko abaturanyi babo bagifite agatege basuhutse bakajya gushaka icyabatunga mu mirenge yindi yejeje, abandi bakerekeza mu gihugu cya Uganda.

Ikibazo cy’izuba mu murenge wa Rwinkwavu si ubwambere kivuzwe, gusa abaturage bavuga ko bari basanzwe bahangana naryo bifashishije gushoka ibishanga, ubu bemeza ko igishanga cyari gisanzwe kibagoboka bacyambuwe na Leta.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana yemeza ko ikibazo cy’inzara cyabonetse mu murenge ayobora kibahangayikishije, gusa avuga ko Leta yatangiye kugeza imfashanyo ku baturage cyane cyane abababaye kurusha abandi, ndetse n’igishanga abaturage bavuga ko bambuwe, bagishubijwe.

Iyi nzara abaturage babatije Nzaramba, kubera igihe imaze, bavuga ko itabakenesheje gusa, ahubwo ko bamwe igenda ibatandukanya n’imiryango yabo. Bamwe mu bashakanye bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko abananiwe kwihanganira inzara bagiye basiga imiryango yabo bagasuhukira mu tundi turere tw’igihugu, cyangwa bakajya hanze y’igihugu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu bwemeza ko abaturage hafi yabose batuye uyu murenge bagera ku bihumbi 12.000 bugarijwe n'inzara.

Iki kibazo cy'inzara kiranavugwa mu yindi mirenge itandatu igize akarere ka Kayonza. Igiteye inkeke nuko akarere ka Kayonza n’utundi turere two muntara y’iburasirazuba, aritwo twari dusanzwe tugemurira umurwa mukuru wa Kigali.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:19 0:00

XS
SM
MD
LG