Uko wahagera

Jose Mourinho Yemeye Gutoza Manchester United


Jose Mourinho yerekeje mu ikipi ya Manchester United

Jose Mourinho yerekeje mu ikipi ya Manchester United

Umutoza Jose Mourinho amaze gushyira umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya Manchester United, nkuko tubikesha televisiyo y’Abongereza Sky TV.

Uyu munyaportugali agiye gusimbura kuri uwo mwanya Louis van Gaal wirukanye muri iyo kipe mu cyumweru gishize. Hari hashize igihe umutoza Mourinho nta kazi afite nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya Chelsea. Iyi kipi yari imaze iminsi itsindwa ku buryo budasanzwe muri shampiyona y’Ubwongereza.

Ku myaka 53 y’amavuko, Mourinho yari yarirukanwe muri Chelsea mu mwaka wa 2009. Yaje kugaruka ku mpeshyi y’umwaka wa 2013, avuye muri Real Madrid yo muri Espagne.

Abakunzi b’ikipi ya Manchester United biteze byinshi kuri uwo mutoza. Manchester United imaze igihe idatsinda igikombe cya shampiyona y’igihugu.

Umutoza van Gaal yirukanywe mu ikipi ya Manchester United amaze kuyihesha igikombe cya FA.

XS
SM
MD
LG