Uko wahagera

Inyungu z'Ikirenga Kimwe Mu Bibangamiye Ubukungu mu Rwanda


Gutura nabi kimwe bituma ubutaka bw’u Rwanda butwarwa n’isuri.
Gutura nabi kimwe bituma ubutaka bw’u Rwanda butwarwa n’isuri.

Mu Rwanda, abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, baremeza ko nihatagira igikorwa ngo amabanki agabanye inyungu yaka kunguzanyo, ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzahara.

Ibi byavuzwe n’abasenateri, ubwo bagezwagaho na komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena raporo yakozwe ku isesengura ku nyandiko ya gahunda y’ingengo y’imari 2016/2017 na 2018 kugeza 2019.

Abagize iyi komisiyo bagaragaje imbogamizi ziza ku isonga mu bidindiza ubukungu bw'igihugu, izagarutsweho n’abasenateri, n’ikibazo cy’inyungu ziri hejuru ku kunguzanyo zakwa n’amabanki y'u Rwanda, n’ikibazo cy’ubutaka bukoreshwa nabi.

Imibare yerekana ko abanyarwanda bitabira kubitsa mu mabanki batarenga 10 ku ijana. Ibi bikaba impamvu ikomeye amabanki agaragaza ko basaranganya amafaranga make, bigatuma bazamura inyungu.

Mu bindi byatunzwe agatoki nk’ibizahaza ubukungu, abasenateri bagaragaje uburyo muri iki gihe ubutaka buhingwa bugenda bumarwa n’abashaka gutura.

Abasenateri barimo Jean Damascene Ntawukuriryayo na Laurent Nkusi bavuze ko uku gutura rimwe na rimwe bidakurikije igishushanyo mbonera biri mu bimwe aba Senateri berekana nk’impamvu y’ibanze irimo gutuma ubutaka bw’uRwanda butwarwa n’isuri, ndetse imvura ikaba ikomeje guhitana abatari bak.

Visi Perezida wa komisiyo yari ishinzwe gusesengura inyandiko iherekeza ingengo y'imari, Bwana Sebuhoro Celestin nawe ntiyagiye kure y’ibyemezwa n'abagenzi be, ku bibangamiye ubukungu bw’igihugu, gusa we yifuje ko ikibazo cy’inyungu nini zakwa n’amabanki, kigomba kuzaganirwaho mu buryo burambuye n’abayobozi ndetse na banyiri mabanki.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:03:49 0:00

XS
SM
MD
LG