Uko wahagera

Nijeriya: Buhari Arateganya Kuganira na Boko Haram


Muri Nijeriya, Perezida Muhammadu Buhari, yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gushyikirana n’abashimuse abana b’abakobwa, abo bise Chibok Girls, abanyeshuli b’abakobwa bashimutiwe mu byumba bararagamo, mu mwaka w’2014.

Mu kiganiro yagiranye bwa mbere n’ibitangazamakuru, kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa 5, Buhari, yasubije ibibazo bitari bike, kuwa gatatu, birimo ibyerekeye itsinda ry’abakobwa bagera muri 200, batwawe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram, babakuye mu mujyi wa Chibok mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Buhari yavuze ko, umuyobozi wizewe wa Boko Haram abonetse, kandi, aho abakobwa baherereye hakamenyekana, guverinema yiteguye kuganira nta bindi isabye, kugirango abo bakobwa basubizwe mu miryango yabo.
Imishyikirano yageragejwe mbere, yahagaritswe ubwo guverinema yisanze irimo kuganira n’abantu badafite aho bahuriye n’ishimutwa ry’abo bakobwa.
N’ubwo abari bashimuswe na Boko Haram babarirwa mu magana barekuwe mu mezi ashize, nta mukobwa n’umwe muri abo bazwi ku izina rya Chibok Girls, wabonetse mo.

Hari ubwoba bw’uko abo bakobwa baba baragizwe abacakara, cyangwa abiyahuzi batega bombe nk’uko ibitero nk’ibyo byiyongera, bikorwa n’abantu b’igitsina gore bakiri bato muri Nijeriya.

XS
SM
MD
LG