Uko wahagera

Tanzaniya: Ishyaka CCM Rirahabwa Amahirwe yo Gutsinda


John Pombe Magufuli, umukandida w'Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM)
John Pombe Magufuli, umukandida w'Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM)

Tanzaniya irateganya gutangaza amajwi ya mbere yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko yabaye kuri iki cyumweru. Ibyo n’ibivugwa n’abashinzwe igikorwa cy’amatora muri icyo gihugu.

Mbere y’uko ayo majwi atangazwa, abasesengura ibya politike baravuga ko abakandida batazarushanywa cyane amajwi, ariko bakumvikanisha ko ishyaka CCM riri ku butegetsi ariryo rihabwa amahirwe menshi yo gutsinda.

Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, Jill Graig uri I Dar es Salaam yavuze ko amatora yabaye mu mahoro no mu ituze muri uwo mujyi.

Uwo munyamakuru akomeza avuga ko byabonekaga ko igikorwa cyo gutora cyagenze neza nta muvundo, nta rugomo nta n’abantu batawe muri yombi.

Ishyaka rimaze igihe k’ubutegetsi, CCM, ririmo kwotswa igitutu ngo ryihutishe iterambere kandi rihangane n’ikibazo cy’ubukene buri ku ntera ihanitse.

Iryo shyaka ryahanganye mu matora ya prezida n’urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Urwo rugaga rwatanze uwahoze ari ministri w’intebe Edward Lowassa ho umukandida.

Prezida wa Tanzania Jakaya Kikwete arimo gutanga ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu nk’uko biteganywa n’itegekonshinga. Tanzania ifite amateka arambye yo kwubahiriza manda ntarengwa. Si kimwe na bimwe mu bihugu byinshi byo muri Afurika.

XS
SM
MD
LG