Uko wahagera

Ingaruka z'Ubukungu mu Bihugu Byahuye na Ebola


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ryatangaje ko umubare w’abaturage bazahura n’ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa mu bihugu byazahajwe na Ebola – Guinea, Liberia na Sierra Leone, ushobora kuba warenze miliyoni mu kwezi kwa gatatu muri 2015..

Iri shami, FAO, rivuga Ebola yatumye bigorana kugeza ibiribwa ku masoko muri ibyo bihugu bitatu byari n’ubundi bisanganywe ikibazo cyo kutagita ibiribwa bihagize bigeza ku baturage babyo.

Mu itangazo, FAO yagaragaje ko gufunga imipaka, gushira abantu mu kato n’ibindi byemezo byagiye bifatwa muri gahunda yo gukumira Ebola byagiye bibangamira gahunda zo kugeza ibiribwa ku masoko.

Umubare w’abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa ubu uhagaze hafi ku bihumbi 500 muri ibyo bihugu uko ari bitatu.

Kuri uyu wa gatatu, muri Sierra Leone mu murwa mukuru Freetown, batangije igikorwa cyo gusaka amazu bashakisha abantu bashobora kuba barwaye badashaka ko bimenyekana.

Mu itangazo prezida w’icyo gihugu Ernest Bai Koromo yasabye abaturage kudahisha abarwayi ubwo abashinzwe ubuzima bazaba basura amago yabo.

Hagati aho Sierra Leone yahagritse ibirori by’iminsi ya noheli bikorerwa mu ruhame kugirango barinde abantu kwanduzanya ebola.

Hakurikije imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Ebola imaze guhitana abantu 6800.

XS
SM
MD
LG