Uko wahagera

USA: Imyigaragambyo yo Kwiyama Polisi Irakomeza


Imyigaragambyo mu mujyi wa New York

Imyigaragambyo mu mujyi wa New York

Imyigaragambyo yongeye kwaduka ijoro rya kabiri, muri leta zuzne ubumwe za Amerika. Abigaragambya bamagana icyemezo giherutse gufatwa n’inteko y’urukiko rw’abaturage (Grand Jury), cyo kudakurikirana mu rukiko abapolisi b’abazungu, bishe umugabo w’umwirabura utari ufite imbunda.

Mu mujyi wo mu burengerazuba, wa Berkeley, muri leta ya Californiya, imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ejo ku cyumweru nijoro, kuri kaminuza ya California. Gusa, yaje kuvamo urugomo, rugera no mu mujyi byegeranye wa Oakland. Polisi yavuze ko yarashe ibyuka biryana mu maso mu bantu amagana bigaragambyaga, nyuma y’uko bateye amabuye n’amacupa kuri abo bapolisi. Ubwo bamwe barimo gutwika ibikombe, bamena amadirishya y’amaduka, bakanasahura.

Indi myigaragamyo yabaye mu mijyi myinshi irimo n’uwa Chicago. Muri uwo mujyi, abantu amagana bigaragambije basohoka muri za kiriziya, bajya mu mayira, bamagana icyo bita akarengane, n’iyicwa ry’abagabo b’abirabura, bahitanwa n’abapolisi b’abazungu.

Prezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obma abajijwe kuri Televisiyo y’abirabura, yagize ati, muri leta zunze ubumwe za Amerika, ikibazo cy’amoko gifite imizi ikomeye kandi ko kitazashira vuba.

XS
SM
MD
LG