Uko wahagera

Igitero cy'Umwiyahuzi Cyahitanye 14 Muri Somalia

 Abasilikali babili ba AMISOM bari mu bakomeretse.

Muri Somalia, al-Shabab yagabye igitero cy’umwiyahuzi witurikije n’imodoka ipakiyemo ibisasu muri kilometero 20 mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu. Yahitanye abantu 14. Abandi 30 bakomeretse.

Iyo modoka yashakaga guturikira ku yindi ya AMISOM, noneho igonga bus ebyili zitwaye abagenzi, iraturika. Abapfuye bose ni aba-civils. Abasilikali babili ba AMISOM bari mu bakomeretse.

Abasilikali b’Afrika yunze ubumwe bari baherekeje governor w’intara ya Lower Shabelle, Mohamed Nur. Ntacyo yabaye. Muri iyo ntara ya Lower Shabelle ni ho indege y’intambara ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatsinze umugaba wa al-Shabab Ahmed Abdi Godane mu cyumeru gishize.

Kuva icyo gihe, inzego z’umutekano za leta ya Somalia ziryamiye amajanja cyane, ziguye ibitero by’iterabwoba byo guhorera Godane. Al-Shabab yashyizeho undi mukuru wo kumusimbura witwa Abu Ubeid Ahmed Omar.

Nyuma y’icyo gitero, ikindi kimodoka kirimo ibisasu cya kabili kibasiye imodoka y’inzego z’umutekano aho hantu habereye icya mbere. Abantu batandatu, barimo umwe mu bayobozi bakuru b’inzego z’ubutasi, bakomeretse

Ibi bitero ni ibya mbere nyuma y’urupfu rwa Godane.

XS
SM
MD
LG