Umuryango wa Rwigara Urishyuzwa Amafaranga Arenga Miliyoni 349

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara

Urukiko rw'ubucuruzi mu Rwanda rwanzuye ko Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ugomba kwishyura miliyoni zisaga 349 y'umwenda utishyuye bank y'ubucuruzi ya Cogebank.

Umucamanza yategetse ko igihe uwo mwenda uzaba utarishyurwa batagomba gusubizwa ibyangombwa byabo ku mitungo itimukanwa. Icyakora ntacyo yavuze ku kuba iyi mitungo ishobora kugurishwa mu cyamunara.

Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa ukorera i Kigali mu Rwanda.

Your browser doesn’t support HTML5

Umuryango wa Rwigara Ugomba kwishyura Miliyoni Zisaga 349