Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwakuyeho Inzitizi ku Igurishwa ry'Umutungo w'Umuryango wa Rwigara


Adeline Rwigara
Adeline Rwigara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara. Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko. Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bazakijuririra.

Mu cyumba cy’urukiko hagararaye abo ku ruhande rw’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Rwigara gusa. Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe.

Muri urwo rubanza ikompanyi y’ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara. Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy’iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.

Kurikira inkuru irambuye hano hepfo mu ijwi rya Eric Bagiruwubusa

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:52 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG