RDC: Muri Rutshuru Abagore 100 Bafashwe Ku Ngufu mu Gihe cy'Amezi 4

Umwe mu bagore bafashwe ku ngufu muri Kongo arimo guhoza umwana we

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abagore aratangaza ko imitwe yitwaje ibirwanisho yafashe ku ngufu abagore barenga 100 muri teritware ya Rutshuru mu gihe cy’amezi 4 mu duce tuyobowe na M23.

Umutwe wa M23 uhakana wivuye inyuma uruhare rushinjwa abasirikare bayo muri ibyo bikorwa ahubwo ugashinja indi mitwe ya Nyatura na FDLR gufatanya n’ingabo za Kongo FARDC gukora ibyo bikorwa by’urugomo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera uri Goma yasomye icyegeranyo cy'ayo mashyirahamwe ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Rutshuru: Abarwanyi bo mu Mitwe Yitwaje Intwaro muri Kongo Bafashe ku Ngufu Abagore Barenga 100 muri