Uko wahagera

COVID-19 Ibangamiye Abanyazimbabwe Benshi Bafite SIDA


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya icyorezo cya SIDA ku isi rivuga ko Zimbabwe ari kimwe mu bihugu by'Afurika bigaragaramo cyane ubwandu bw’iyo ndwara. Rihabarura abagera kuri miliyoni 1.3 babana.

Muri iki gihe, abo bose bafite ikibazo cyo kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kubera amabwiriza icyo gihugu cyashyizeho yo gukumira ikwirakwira ry’indi virusi y’icyaduka itera indwara ya Covid-19. Ubutegetsi bwo muri Zimbabwe buheruka kongera igihe cyashyiriweho gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ igamije gufasha mu ikumira ry’ubwandu bwa virusi ya Corona. Ubu biteganijwe ko izagera tariki 5 z’ukwezi gutaha kwa gatanu.

Abasanzwe babana n’ubwandu bwa SIDA muri icyo gihugu baravuga ko badafite uko bagera aho bari basanzwe bakura imiti igabanya ubukana bwayo. Bamwe muri bo bategetswe kudasiba na rimwe kuyifata kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Abo bari mu rungabangabo rw’uko bategerejwe n’ibiza bibiri kandi uburyo bwo gukumira kimwe buha urwaho ikindi, bityo bakavuga ko kuri bo, rusibiye aho ruzarengera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG