Uko wahagera

Zambiya: Perezida Lungu Nta Mucyo Abona Mu Matora


Amatora muri Zambiya
Amatora muri Zambiya

Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yatangaje ko itora rya perezida ryo kuwa kane hamwe n’ay’abadepite, atabaye mu bwisanzure n’ukutabogama, nyuma y’uko habaye urugomo mu ntara eshatu. Yabivuze mw’itangazo ryatunguranye yashyize ahagaragara uyu munsi kuwa gatandatu.

Lungu warimo kuza inyuma y’uwo bahatana Hakainde Hichilema mu majwi ya mbere ya komisiyo y’amatora, yavuze ko ishyaka Patriotic Front, ayoboye ririmo kujya inama ku kigomba gukurikiraho.

Itangazo ry’ibiro bye ryavuze ko itora rusange mu ntara eshatu: iy’amajyepfo, iy’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba, zaranzwe n’urugomo, bikaba bituma byose biba impfabusa.

Yongeyeho ko abakozi b’amatora b’Ishyaka Patriotic Front, bahutajwe kandi ko birukanywe ku biro by’amatora “ibintu byatumye amajwi y’ishyaka riri ku buyobozi asigara atarinzwe” muri izo ntara uko ari eshatu.

Ahereye ku bwicanyi bwahitanye umuyobozi w’ishyaka mu ntara y’amajyaruguru y’uburengerazuba mu gihe cy’amatora n’urupfu rw’undi mugabo, Lungu yavuze ko ibyo bikorwa by’urugomo mu matora rusange byatumye ataba mu “mucyo no mu bwisanzure”.

Lungu yajyanye abasilikare gufasha guhosha urwo rugomo ubwo habaga ubwicanyi.

Perezida Lungu w’imyaka 64, ari ku butegetsi kuva mu 2015. Hichilema, ni umunyemari wakunze kunenga uburyo Perezida atwaye igihugu mu bibazo by’ubukungu.

Mu majwi amaze kuva mu ntara z’itora 31 ku 156, Hichilema afite amajwi 449,699 naho Lungu amaze kugira 266.202. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG