Uko wahagera

USA: Polisi Yatatanije Abashakaga Guhirika Ishusho ya Andrew Jackson


Abigaragambya baziritse ishusho ya Andrew Jackson imigozi bashaka kuyitembagaza iruhande rw'ingoro ya prezida w'Amerika mu gisagara ca Washington, DC.
Abigaragambya baziritse ishusho ya Andrew Jackson imigozi bashaka kuyitembagaza iruhande rw'ingoro ya prezida w'Amerika mu gisagara ca Washington, DC.

I Washington DC mu murwa mukuru w'Amerika, abapolisi baraye akomye imbere itsinda ry'abigaragambya mu ijoro ryakeye bashaka guhirika ishusho ya Perezida Andrew Jackson iri iruhande rw'Ibiro bya Perezida (White House)

Bari bayiziritse imigozi bashaka kuyikurura ngo bayitembagaze. Gusa polisi, ishinzwe kurinda icyanya iyo shusho irimo yabirukanye batarabigeraho ikoresheje ndembo n'imyuka iryana mu maso.

Ejo ku wa mbere, perezida w'Amerika Donald Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter yihanije abigaragambya avuga ko bashobora kugerwaho n'igifungo cy'imyaka 10 nkuko biteganywa n'itegeko ryerekeye kubungabunga inzibutso.

Iyo shusho ya perezida wa 7 w'Amerika wategetse hagati ya 1829 na 1837, imwerekana yambaye imyenda ya gisirikare ari ku ifarashi bigaragaza ko yari umusirikare mbere yo kuba perezida. Ariko uwo mugabo anengwa kuba yarasinye itegeko ryakuye Abanyamerika ba kavukire ku butaka bwabo mu majyepfo, benshi bagapfa bagana mu burengerazuba. Yagiraga kandi abacakara benshi yakoreshaga mu mirima ye muri Tennessee kandi akabafata nabi cyane.

Ishusho cyangwa bimwe mu bimenyetso ndangamateka bifatwa nk'ibyogagiza ikandamiza abazungu bakorera abirabura n'amateka y'ubucakara byagiye bikurwaho, bihirikwa cyangwa bigasarikwa mu myigaragambyo yakurikiye iyicwa ry'umwirabura George Floyd waguye mu maboko ya polisi mu kwezi gushize mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG