Uko wahagera

Perezida Trump Azohura na Kenyatta Vuba


Perezida Trump mw’ifoto na zimwe mu ndongozi za Afrika harimwo na Kenyatta (ibubamfu)

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bitangaza ko byitegura kwakira Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ku itariki ya 27 z’uku kwezi kwa 8.

Biteganyijwe ko Perezida Kenyatta na Perezida Trump baganira ku buryo hatezwa imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, bakanarebera hamwe uko ibikorwa by’ubufatanye mu gusigasira umutekano byakongererwa ingufu.

Mu kwezi kwa Gatandatu hari itsinda ryoherejwe muri Kenya guhagararira Amerika mu mihango yo gutangiza urugaga rw’ubucuruzi rwa Amerika muri Kenya.

Uwari ukuriye iryo tsinda ni uwungirije ministire w’ubucuruzi muri Amerika Gilbert Kaplan yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ibyaze umusaruro inyungu zikomoka ku bufatanye igirana na Amerika mu rwego rw’ubukungu, hibandwa kuri gahunda zo kurwanya ruswa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG