Uko wahagera

Visi Perezida wa Mbere wa Sudani y’Epfo na Madamu we Bavuye mu Kato.


Visi perezida wa mbere wa Sudani y’epfo, Riek Machar, na madamu we Angelina Teny, basubiye ku kazi uyu munsi kuwa mbere, nyuma yo kurangiza neza iminsi 14 y’akato bari bishyizemo.

Angelina Teny ni minisitiri w’ingabo unashinzwe ibibazo by’abavuye ku rugerero muri Sudani y’epfo. We n’umugabo we basubiye ku kazi mu gihe bamwe mu bo mw’ishyaka SPLM-IO, rimwe muri agomba kuba agize guverinema nshya y’ubumwe bw’igihugu, bibaza ku bwitange bwa Perezida Salva Kiir mu gushyiraho iyo guverinema y’ubumwe.

James Gatdet Dak, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya visi perezida wa mbere, avuga ko Machar na madamu we bameze neza, nyuma yo gupimwa iminsi ibiri ikurikiranye nta virusi ya corona ibagaragaraho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG