Visi perezida Isatou Touray amaze kwemezwaho iyo ndwara ya COVID-19 byatumye Perezida Adama Barrow yishyira mu kato k’ibyumweru bibiri bitaha, nk’uko itangazo rya perezidansi i Banjul, ryabivuze kuri uyu wa gatatu.
Iryo tangazo nta bindi bisobanuro birenze ryatanze ku buryo Touray amerewe ubu ngubu. Madamu Touray ubu ufite imyaka 65, yagizwe Visi Perezida mu mwaka ushize.
Igihugu cya Gambiya kemejwemo abantu barenga 326 barwaye COVID 19, harimo icyenda bapfuye. Ni kimwe mu bihguu by’Afurika byapfushije abantu bake, bazize iyi ndwara.
Facebook Forum