Uko wahagera

Byashoboka ko Imfashanyo Zinjira ku Gahato muri Venezuela?


Muri Venezuela, perezida w’inteko ishinga amategeko, Juan Guaido, aratangaza ko imfashanyo zizinjira mu gihugu ku italiki ya 23, “Perezida Nicolas Maduro yabishaka atabishaka.” Yabivuze ejo mu myigaragambyo y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi basaba ingabo z’igihugu kwemerera imfashanyo kwambuka umupaka.

Guaido avuga ko ari we mukuru w’igihugu wemewe. Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu bigera kuri 50 bimuri inyuma. Ni we wasabye Leta zunze ubumwe z’Amerika kohereza imfashanyo zihutirwa, cyane cyane ibiribwa n’imiti.

Amerika yarabyohereje, binyura mu gihugu cya Colombiya. Byageze ku mupaka birahahera. Perezida Maduro yategetse abasilikali be kubibuza kwinjira. We yemeza ko nta kibazo cy’inzara kiri mu gihugu.

Nyamara Umuryango w’Abibumbye wo wemeza ko abaturage barenga miliyoni eshatu bahunze Venezuela kuva mu 2015 kubera inzara n’ibibazo bya politiki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG