Uko wahagera

Venezuela: Juan Guaido Ahamagarira Gukomeza Imyigaragambyo


Juan Guaido
Juan Guaido

Muri Venezuela perezida w’inteko ishinga amategeko, Juan Guaido, arahamagarira abaturage gukomeza imyigaragambyo ejobundi kuwa gatatu no kuwa gatandatu.

Yabasabye kumvisha abayobozi b’ingabo z’igihugu ko bagomba kuva kuri Perezida Nicolas Maduro ahubwo bagafatanya na rubanda kurengera itegekonshinga na demokarasi.

Guaido, watangaje ko ari umukuru w’igihugu w’agateganyo kugera ku matora, yatangaje kandi ko azaha imbabazi abasilikali bazitandukanya n’ubutegetsi buriho.

Muri mitingi yabivugiyemo, abayoboke be bamwikirije basakabaka, bati: “Nshuti basilikali, ni mwe mwenyine gusa mubuze.” Batangiye kugenda ku birindiro by’abasilikali n’abapolisi batanga inyandiko zisobanura iby’imbabazi Guaido yavuze.

Imvururu zo muri Venezuela zatewe n’abatemera amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka ushize. Bavuga ko Maduro yayashyizemo uburiganya kugirango ayatsinde. Barangajwe imbere na Juan Guaido, w’imyaka 35 y’amavuko.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo irayamagana. Yo n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo bemera Juan Guaido nka perezida w’igihugu w’agateganyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG