Uko wahagera

Valery Giscard D’Estaing Wahoze Ayobora Ubufaransa Yitabye Imana


Valery D'Estaing Giscard yayoboye Ubufransa kuva 1974-1981
Valery D'Estaing Giscard yayoboye Ubufransa kuva 1974-1981

Perezida Valery Giscard D’Estaing yasuye u Rwanda muri 1979, aje gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

Uwahoze ari Perezida w’ubufaransa Valery Giscard D’Estaing yitabye Imana ejo kuwa gatatu afite inyaka 94. Azize inkurikizi za virusi ya corona. Yategetse Ubufaransa kuva muri 1974 kugeza muri 1981.

Yasuye u Rwanda muri 1979, aje gushimangira umubano wari watsuwe n’uwo yasimbuye Prezida Pompidou.

Ambasaderi Celestin Kabanda wahagararaiye u Rwanda kuva muri 1969 kugeza muri 1972, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa wari umeze neza muri icyo gihe ushingiye cyane cyane ku burezi no gutwara ibintu n'abantu.

Mbere gato mu mwaka wa 1972 perezida Valery Giscard d’Estaing atarajya ku butegetsi ni bwo u Rwanda n'Ubufaransa byemezaga ko indege z'ikompanyi ya Air France zizajya zihagarara mu Rwanda

Ambasaderi Celestin Kabanda yaganiye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG