Uko wahagera

Uyoboye Imirwano mu Ntara ya Tigre Arahamya Iraswa rya Roketi muri Eritreya


Intara ya Tigre Ihanganye n'ingabo za Etiyopiya
Intara ya Tigre Ihanganye n'ingabo za Etiyopiya

Umuyobozi w'Abarwana mu ntara ya Tigre ihanganye na Etiyopiya yemeje ko uyu munsi ku cyumweru ingabo ze zarashe za roketi ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru wa Eritreya. Ibyo byateje ubwoba ko intambara ishobora gukara mu karere k’Ihembe ry’Afurika.

Arega igihugu gituranyi cya Eritreya, kwohereza amatanki n’abasilikare ibihumbi mu ntara ya Tigre gushyigikira guverinema ya Etiyopiya kwihimura, Debretsion Gebremichael yavuze ko ingabo ze zatewe “ku mpande zose”.

Yagize ati: “Igihugu cyacu kiratugabaho ibitero gikoresheje igihugu cy’amahanga, Eritreya. Ubugambanyi!” Debretsion yabivuze mu butumwa yanditse kuri telefone yoherereje ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, n’ubwo yirinze gutanga ibisobanuro cyangwa ibimenyetso ku birego bye.

Kuba ntawe ubasha kugera ahari ubushyamirane, n’itumanaho rikaba ryarahagaritswe mu ntara ya Tigre, Reuters ntiyabashije kumenya neza ukuri kubivugwa n’impande zoze ku minsi 12 y’imirwano.

Abategetsi muri guverinema ya Eritreya n’abo mu murwa mukuru Addis Abeba wa Etiyopiya, ntibabashije kwitaba telefone ngo bagire icyo batangaza.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko Etiyopiya “ku giti cyayo” yari ishoboye kugera ku ntego yayo mu ntara ya Tigre, ariko ntiyagira ibindi asobanura atangaza kubyo Debretsion yavuze.

Mu cyumweru gishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Eritreya, Osman Saleh Mohammed, yabwiye Reuters ati: “Nta ruhare dufite mu bushyamirane.”

Abiy yagabye igitero mu ntara ya Tigre kw’italiki ya 4 y’uku kwezi kwa 11 nyuma yo kurega ingabo z’akarere gutera iz’igihugu mu majyaruguru, ku mipaka ya Eritreya na Sudani hatuye abantu barenga miliyoni eshanu.

Abadipolomate batanu mu karere babwiye Reuters ko byibura roketi eshatu zarashwe ku murwa mukuru wa Eritreya zituruka muri Etiyopiya mw’ijoro ryo kuwa gatandatu.

Byibura ebyiri muri izo roketi zakubise ikibuga cy’indege cy’Asmara nk’uko abadipolamate batatu babivuga. Cyakora Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika Asmara, uyu munsi ku cyumweru, ibwira Abanyamerika bariyo yavuze ko nta kigaragaza ko ikibuga cy’indege cyarashwe.

Umuhobozi b'intara ya Tigre, Debretsion Gebremichael yabwiye Reuters ko Eritreya yohereje divisiyo 16 muri Etiyopiya, ariko ntacyo yasobanuye ku mubare w’abasilikare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG