Uko wahagera

Uwishe 12 Akoresheje Imbunda muri California Yamenyekanye


Umukozi w'ibiro bishinzwe ubugenzacyaha muri Amerika kumwe n'uwarokotse.
Umukozi w'ibiro bishinzwe ubugenzacyaha muri Amerika kumwe n'uwarokotse.

Abategetsi bo mu majyepfo ya Leta ya California inaha muri leta zunze ubumwe z’Amerika, bamenye umugabo wari ufite imbunda wishe abantu 12 ejo kuwa gatatu mu nzu itaramirwamo. Uwo ni Ian Long w’imyaka 28 y’amavuko. Icyatumye Long arasa cyangwa aho yari atuye ntibyari byashyirwa ahagaragara.

Long yarasiye abo bantu mu kabari kazwi nka Borderline Bar & Grill mu mujyi wa Thousand Oaks. Ushinzwe umutekano muri komini ya Ventura Geoff Dean, yabwiye abanyamakuru ko uwa mbere wahageze mu bashinzwe umutekano yarashwe yinjira agiye guhangana n’uwarimo kurasa.

Yavuze ko Sgt. Ron Helus, warufite imyaka 29 y’amavuko, wahoze ari umusilikare, yaguye mu bitaro. Dean yagize ati: “nabwiye umugore we ko yapfuye ari intwali”.

Abandi bantu benshi nabo bakomerekeye muri icyo gitero. Cyakora Dean yavuze ko umubare nyawo utari wamenyekana kubera ko hari abijyanye ku bitaro kwivuza.

Ubu abashinzwe iperereza ba FBI barimo gufasha kumenya neza uwarashe n’icyabimuteye.

Perezida Donald Trump yanditse kuri Twitter ko yamenyeshejwe ibyabaye, kandi ko ashimira abashinzwe umutekano batabaye kandi ko asabira abakozweho n’icyo gitero n’imiryango yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG