Uko wahagera

Uwagirizwa Kwica Umunyamakuru Daniel Pearl Yagizwe Umwere


Umwongereza Ahmed Omar Sheikh wagizwe umwere
Umwongereza Ahmed Omar Sheikh wagizwe umwere

Urukiko rw’ikirenga rwa Pakistani rwagize umwere umuntu wakekwagaho uruhare runini mw’iyicwa ry’umunyamakuru w’umunyamerika, Daniel Pearl. Umwongereza, Ahmed Omar Sheikh, wagizwe umwere, yari yahamijwe icyaha mu mwaka wa 2020 mu gucura umugambi wo gushimuta no guca umutwe umunyamakuru w’umunyamerika Daniel Pearl.

Sheikh yaburanye hamwe n’abanyapakistani batatu baregwaga ubufatanya cyaha. Bose bahanaguweho ibyaha byose, urukiko rutegeka ko bahita barekurwa. Abo bagabo bane bamaze imyaka 18 muri gereza muri Pakistani mu bijyanye n’iyicwa ry’uwari umunyamakuru w’ikinyamakuru “Wall Street Journal”.

Faisal Siddiqi, wunganira umuryango wa Pearl yavuze ko uwo muryango wamaganye icyemezo cy’urukiko ko nta butabera burimo, ko “kurekura abo bicanyi bishyira mu kaga abanyamakuru aho bari hose kw’isi n’abaturage ba Pakistani”. Basabye guverinema y’Amerika gukora ibishobora byose mu mategeko bagakosora uko kudahana.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru wo muri Amerika (CPJ) na wo wanenze icyemezo cy’urukiko, uvuga ko bibabaje kurekura Ahmad Saeed Omar Sheikh, kandi hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwe mu gushimuta Daniel Pearl byageze n’aho yicwa. Steven Butler, umuhuzabikorwa wa CPJ muri Aziya, avuga ko Daniel Pearl akwiye ubutabera kandi ko Sheikh agomba kwishyura icyaha cye, ko abanyamakuru uyu munsi aho bari hose badatekanye kubera iki cyemezo.

Umunyamakuru Daniel Pearl yari mu ruzinduko muri Pakistani, atanga amakuru ku barwanyi b’imitwe ya kiyisilamu mu gihugu, nyuma y’igitero cyo kw’italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda 2001, cyabaye mu mijyi yo muri Amerika, mbere yo gushimutirwa i Karachi, umurwa mukuru wa Sindh, akaza gucibwa umutwe iminsi mike nyuma yaho.

Mu kwezi gushize Amerika yavuze ko yiteguye kwakira Omar Sheikh muri gereza yayo, kugirango aburanishwe, ko itakwemera ko atoroka ubutabera ku ruhare rwe mu gushimuta no kwica Daniel Pearl. Cyakora impuguke mu by’amategeko ba Pakistani, banze kuva kw’izima bavuga ko amategeko y’igihugu, atemera ko iki gihugu kigira uruhare nk’urwo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG