Uko wahagera

Uwahiritse Ubutegetsi muri Mali Yamenyekanye


Muri Mali, umuyobozi w'abasilikali bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita yigaragaje. Ni Colonel Assimi Goita waraye abwiye abaturage ijambo bwa mbere kuri televiziyo y'igihugu.

I Bamako, umurwa mukuru wa Mali, hiriwe ituze ku munsi wa kabiri wikurikiranyije nyuma ya kudeta y'abasilikali bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK.

Imitwe ya politiki na sosiyete sivili bibumbiye mu cyo bise M5-RFP, barwanyije cyane Perezida IBK, batangaje ko barimo baganira n'abasilikali bafashe ubutegetsi kugirango barebere hamwe uko bashyiraho guverinoma y'inzibacyuho. Bahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo ejo kuwa gatanu yo gushyigikira ubutegetsi bushya.

Umuyobozi mushya wa Mali, Colonel Assimi Goita, yaraye akoranye inama n'abanyamabanga bakuru ba minisiteri zose, abasaba gusubira ku milimo yabo. Nyuma yavugije ijambo rye rya mbere kuri televiziyo y'igihugu ORTM. Yavuze ko ari we muyobozi w'abasilikali bafashe ubutegetsi bibumbiye mu cyo bise “Comite National de Salut du Peuple”, CNSP mu magambo ahinnye,

Colonel Goita, ufite mu myaka 40 y'amavuko, yari asanzwe ari umugaba w'umutwe w'ingabo za Mali zidasanzwe, forces speciales mu Gifaransa, zifite icyicaro gikuru mu gihugu hagati no hagati, akarere karimo intambara z'amoko n'iz'intagondwa kuva mu 2015.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG