Uko wahagera

USA Yoba Ishigikiye ko Isirayeri Yigarurira Ibice Bimwe bya Cisjordania?


Umushikiranganji ajejwe imigenderanire y'Amerika n'ayandi makungu kumwe n'umushikiranganji wa mbere wa Isirayeri

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pompeo, yageze muri Israeli uyu munsi mu gitondo. Mu bimugenza harimo umushinga wa guverinoma nshya ya Israeli wo kwigarurira igice cya Cisjordania (cyangwa WestBank) muri Palestina.

Guverinoma nshya ya Israeli, bise guverinoma y'ubumwe bw'igihugu isangiwe n'ishyaka rya minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu n'uwo batavugaga rumwe Benny Gantz, yagombaga kwimikwa uyu munsi.

Umuhango bawusubitse, bawimurira ejo kuwa kane, kubera uruzinduko rwa Pompeo, umutegetsi wa mbere na mbere w'umunyamahanga usuye Israeli kuva iki gihugu gifunze imipaka yacyo mu kwezi kwa mbere gushize kubera icyorezo cya virusi ya Corona.

Icya mbere Pompeo aganiraho na Netanyahu na Gantz, ariko batari kumwe, ni ku mugambi wabo bombi, bagomba gusobanurira rubanda neza mu kwezi kwa kalindwi gutaha, wo kwigarurira ibice bitandukanye bya Cisjordania.

Mbere y'uko ajya muri Israeli, Pompeo yabwiye ejo kuwa kabiri ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyitwa Israel Hayom ko uruzinduko rwe rukenewe cyane n'ubwo bwose icyorezo cya Corona kigikaze.

Ariko Pompeo yirinze kuvuga niba guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ishyigikiye umugambi Netanyahu/Gantz kuri Cisjordania.

Yasobanuye gusa ko agiye kumva ibitekerezo byabo kuri iki kibazo. Ariko mu kwezi kwa 11 gushize yari yatangaje ko kuri Amerika gushinga za koloni z'Abayahudi muri Cisjordania, intambwe ya mbere yo kuhigarurira, bitanyuranyije n'amategeko mpuzamahanga.

Palestina n'ibihugu by'Abarabu byose muri rusange byamagana umugambi wa Israeli kuri Cisjordania. Hagati aho, usibye iyi dosiye, Pompeo araganira n'abategetsi ba Israeli no ku kibazo cya Irani. Abahanga mu by'Uburasirazuba bwo hagati bakeka ko Israeli imaze iminsi irasa ibirindiro bya Irani muri Syria, kuko itabishaka hafi y'imipaka yayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG