Uko wahagera

Missouri Ishinja Ubushinwa Kuba Nyirabayazana wa COVID19


Eric Schmitt ni umukuru w’urwego rw’ubutabera muri Leta ya Missouri muri Amerika.
Eric Schmitt ni umukuru w’urwego rw’ubutabera muri Leta ya Missouri muri Amerika.

Umushinjacyaha mukuru muri Leta ya Missouri, muri Amerika, Eric Schmitt, ejo ku wa kabiri yatangaje ko atanze ikirego ko abakozi ba Leta y’Ubushinwa ari bo ba nyirabayazana b’icyorezo cya Covid-19 kimaze gutera uburwayi abantu bagera kuri miliyoni 2.5 hirya no hino ku isi, gukura benshi ku kazi no kuzahaza ubukungu bw’ibihugu harimo n’Ubushinwa.

Schmitt yavuze ko Leta y’Ubushinwa yabeshye ku byerekeye akaga iyo virusi ishobora gutera kandi ko itakoze ibishoboka byose ngo ikumire ikwirakwira ryayo.

Kuri uyu wa gatatu, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa, Geng Shuang, yabwiye itangazamakuru i Beijing mu murwa mukuru ko icyo yise ‘iyo ngirwa kirego’ itagamije ibyiza kandi nta shingiro ifite hakurikijwe amategeko. Yakomeje kuvuga ko Ubushinwa bwakoreye mu mucyo kandi bukamenyesha ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ibyerekeye iki cyorezo hakiri kare.

Shuang yavuze ko kuva tariki 3 z’ukwezi kwa mbere abakozi ba leta y’Ubushinwa bakomeje kuvugana na Leta y’Amerika ku byerekeye Virusi ya Corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG