Uko wahagera

USA: Uwundi Mwana w'Umwimukira Yaguye mu Kigo c'Agateganyo


Undi mwana ukomoka mu gihugu cya Guatemala yaraye yitabye Imana ari mu kigo cy’agateganyo abimukira badafite ibyangombwa bacumbikiwemo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mwana w’umuhungu yitwa Felipe Gomez Alonzo, yari afite imyaka umunani y’amavuko.

Felipe Gomez Alonzo abaye umwana wa kabili upfiriye muri iki kigo kiri mu maboko ya polisi ishinzwe kugenzura imipaka y’Amerika. Uwa mbere ni umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko, Jakelin Caal, wapfuye ku italiki ya 8 y’uku kwezi. Bombi bazize indwara.

Ibitaro byamupimye Felipe Gomez Alonzo kuwa mbere bisanga afite ibicurane n’umuriro. Bamwandikiye imiti bamusubiza se barataha, basubira mu kigo. Bigeze nijoro, yafashwe no kuruka. Ise yamushubije kwa muganga. Agezeyo aranogoka.

Polisi ishinzwe imipaka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yatangiye gukora anketi zimbitse ku mfu za Felipe Gomez Alonzo na Jakelin Caal, gusubira gusuzuma mu mizi uburyo bwo gucumbikira abimukira badafite ibya ngombwa.

Yatangiriye ku cyemezo cyo gusuzumisha kwa muganga abana bose batarageza ku myaka icumi y’amavuko. Icya kabili, kubera ko ikigo abimukira aba bana bapfiriyemo cyuzuye cyane bikabije, polisi irateganya kwimurira bamwe muri abo bimukira mu bindi bigo.

Abanenga politiki zireba abasuhukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko ikosa ari irya leta ya perezida Trump, ishaka gukumira abanyamahanga uko ishoboye kose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG