Uko wahagera

USA: Umutwe w'Abadepite Uzashinja Perezida Trump Ibirego Bibiri


Madame Nancy Pelosi n'abayobozi ba za komisiyo mu mutwe w'Abadepite w'inteko ishinga amategeko y'Amerika
Madame Nancy Pelosi n'abayobozi ba za komisiyo mu mutwe w'Abadepite w'inteko ishinga amategeko y'Amerika

Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Nancy Pelosi, n’abayobozi ba Komite esheshatu z’uyu Mutwe, batangaje ku mugaragaro ibyo bateganya kurega Perezida Trump muri Sena.

Aba bayobozi b’Abademokarate bateraniye imbere y’itangazamakuru bavuga ibyo bashinja Perezida Trump, ariko nta kibazo na kimwe cy’abanyamakuru bemeye kwakira. Barega Perezida Trump ibyaha bibiri.

Icya mbere: gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite, yirengagije kandi ahungabanya inyungu z’igihugu. Bemeza ko Perezida Trump “yabikoze asaba igihugu cya Ukraine kwivanga no kumufasha mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yo mu 2020.”

Icya kabiri: gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko. Abademokarate barega Perezida Trump ko “yishyize hejuru y’amategeko, hejuru y’abaturage n’inteko ishinga amategeko, akumva ko atagomba kubazwa ibyo akora.” Basobanuye ukuntu yanze gufatanya n’inteko ishinga amategeko mu maperereza irimo imukoraho. Bati: “Ibi birasenya demokarasi y’igihugu.”

Komite ishinzwe inzego z’ubutabera mu Mutwe w’Abadepite igomba kubanza gukora itora ryo kwemeza iki kirego. Nirangiza kucyemeza, izagishyikiriza Umutwe w’Abadepite wose nawo utore.

Abadepite nibemeza ikirego, Perezida Trump azaba abaye umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wa gatatu mu mateka urezwe muri Sena igomba kumucira urubanza nyuma ya Perezida Andrew Johnson mu 1868, na Perezida Bill Clinnton mu 1999. Perezida Richard Nixon we yahisemo kwegura hakiri kare mu 1974 mbere y’uko Umutwe w’Abadepite usoza amaperereza wamukoragaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG