Uko wahagera

Amerika Iramagana Abarashe Roketi ku Kigo Cya Gisilikali Muri Iraki


Muri Iraki, igisasu cya roketi cyahitanye umukozi umwe w'umutwe w'ingabo mpuzamahanga uyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Umuvugizi w'ingabo mpuzamahanga, Colonel Wayne Marotto wo mu gisilikali cy'Amerika, yatangaje ko bya roketi 14 byarashwe ku kigo cya gisilikali cyegereye ikibuga cy'indege cya Erbil, umurwa mukuru ari nawo mujyi munini w'intara ya Kurdistani, mu majyaruguru ya Iraki. Bitatu byaguye mu gice kihariye cy'Abanyamerika muri icyo kigo cya gisilikali.

Colonel Marotto yasobanuye ko umukozi w'umusivili ibi bisasu byahitanye atari Umunyamerika. Ariko ntiyavuze igihugu akomokamo. Usibye uyu wapfuye, abandi bantu icyenda, abakozi umunani b'abasivili n'umusilikali umwe wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, bakomeretse.

Umutwe utazwi neza witwa Saraya Awliya al-Dam watangaje ko ari wo warashe izo roketi. Saraya Awliya al-Dam bishatse nko kuvuga "Ingabo ziharanira guhora mu maraso." Abahanga mu birebana n'imitwe ifite intwaro yo mu Burasirazuba bwo hagati y'isi bakeka ko ushyigikiwe na Irani. Saraya Awliya al-Dam ivuga ko inshingano yayo ari ukurwanya "ubushake bw'Amerika bwo kwigarurira Iraki."

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yamaganiye kure iki gitero, ahoza n'umuryango wabuze umuntu wawo. Antony Blinken avuga ko yakiganiriyeho na Masrour Barzani, minisitiri w'intebe wa guverinoma ya Kurdistani ifite ubwigenge bucagase, amurahirira ko Amerika ishyigikiye anketi no kugeza abarashe ikigo cy'ingabo cya Erbil imbere y'ubutabera.

Barzani nawe yatangaje kuri Twitter nyuma y'iki kiganiro ko impande zombi zizafatanya muri anketi zahise zitangira gukorwa.

Naho perezida wa Iraki, Barham Saleh, nawe kuri Twitter, yanditse ko ari "igitero cy'iterabwoba."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG