Uko wahagera

President Barack Obama, umukandida w’abademokrate


Democratic Convention
Democratic Convention
Perezida Obama yabwiye abanyamerika ko ugereranyije n’ibindi bihe byahise bizaborohera guhitamo mu nzira ebyili zitandukanye cyane.

Ati: sinavaho mvuga ko inzira mbabwira ari inzira yihuse, cyangwa yoroshye… Iyi nzira ishobora kuba ikomeye cyakora irerekeza ahantu heza.

Perezida Obama yasabye abanyamerika gukorera hamwe bagashyigikira ingamba zerekeye inganda, izerekeye ingufu, uburezi, umutekano w’igihugu, imilimo n’amahirwe kuri buri wese n’izo kwongera kwubaka inkingi zikomeye z’ubukungu.

Ingamba za bwana Obama zerekeye ubukungu zikubiyemo iremwa ry’imilimo mishya yo mu nganda ibalirwa muri miliyoni mbere y’impera z’umwaka w’2016, gukuba kabiri ibintu bigemurwa mu mahanga mbere y’impera z’umwaka w’2014 no kugabanya lisansi ituruka hanze ho icya kabiri, mbere y’impera z’umwaka w’2020.

Yanarahiliye kugabanya igihombo cy’igihugu ho ibirenga miliyari ennye z’amadolari ku myaka icumi iri imbere.
XS
SM
MD
LG