Uko wahagera

Urupfu Rwa Hamed Bakayoko Rwaciye Igikuba Muri Cote d’Ivoire


Cote d’Ivoire yababajwe kandi iterwa igishyika kuri uyu wa kane, n’urupfu rwa minisitiri w’intebe, Hamed Bakayoko, minisitiri w’intebe wa kabiri witabye Imana ari ku buyobozi mu mezi atageze ku munani, muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika.

Incuti ya hafi ya perezida Alassane Ouattara, Bakayoko yitabye Imana azize indwara ya kanseri nyuma y’isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko. Yari yashyizwe ku mwanya wa minisitiri w’intebe mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2020 nyuma y’urupfu rw’uwo yasimbuye, Amadou Gon Coulibaly, Ouattara ubwe yari yihitiyemo.

N’ubwo Ouattara yari yashyizeho umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, w’agateganyo, Patrick Achi, kuwa mbere ubwo Bakayoko yari mu bitaro, itabaruka rye risize icyuho mu butegetsi bwa Ouattara mu gihe akomeje gushakisha uwazamusimbura. Ibintu bamwe bavuga ko bitazoroha.

Nyakwigendera Bakayoko yari umuntu wari uzwi muri politiki kuva mu myaka 20 ishize, ubwo igihugu cyarohamaga mu bushyamirane no gucikamo ibice. Yari umuntu ufite uhora yishimye, ukorana n’itangazamakuru n’abafite ibikorwa byinjiza imari. Yafatwaga nk’umuntu ushobora guhuza abantu, ushoboye kuvugana n’impande zoze zishyamiranye.

Ubushobozi bwe bwo kubona icyizere n’impande zose harimo n’abasilikare barwanyaga ubutegetsi bagerageje kwivumbura incuro nyinshi mu 2017, bigahungabanya amahoro yari asanzwe ajegajega mu gihugu cya mbere kw’isi gikize ku gihingwa cya Cacao, byatumye Bakayoko agirwa minisitiri w’ingabo mu 2017 kandi yakomeje izo nshingano amaze no kuba minisitiri w’intebe.

Yahagaritse imyivumbagatanyo ya gisirikari, akora amavugurura yafashije gutuma abasirikari bativanga muri politiki mu matora yo mu kwezi kwa 10 muri 2020 nk’uko Arthur Banga, impuguke mu by’amateka unasesengura ibya gisirikare abivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG