Uko wahagera

Urukiko Rwashoje Iburanisha mu Rubanza rwa Jean Claude Iyamuremye


Iyamuremye Jean Claude mu maboko ya polisi
Iyamuremye Jean Claude mu maboko ya polisi

Urugereko rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’i by’iterabwoba rwapfundikiye urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Jean Claude Iyamuremye kugira uruhare mu byaha bya jenoside. Uregwa watanze imyanzuro ya nyuma yasabye umucamanza kuzashishoza rukazamugira umwere. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwarangije kumusabira gufungwa ubuzima bwe bwose. Iyamuremye yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholande kuburanira mu Rwanda.

Ijambo rya nyuma mu iburanisha risoza ryihariwe cyane n’uruhande rwa Bwana Jean Claude Iyamuremye uregwa icyaha cya jenoside banenga imyanzuro y’ubushinjacyaha. Abanyamategeko Canisius Karake na mugenzi we Jean Damascene Semanza ndetse n’uregwa batinze cyane ku kunenga ibyavuzwe n’abatangabuhamya bamushinja impfu z’abatutsi mu bitero bitandukanye.

Abanyamategeko batangiye babwira urukiko ko ibigize ikirego cy’ubushinjacyaha bituzuye kugira ngo kibashe kuba cyakwemerwa. Bavuze ko Iyamuremye ubushinjacyaha bwamugeretseho ibikorwa byo kwica abatutsi atarashoboraga kubikora kuko yari umunyeshuri w’imyaka 18 igihe jenoside yabaga. Bavuga ko ntaho yari buhurire n’abategetsi ngo baganire uburyo bwo gutegura ubwicanyi.

Bibukije ko uregwa avuka ku babyeyi babiri batandukanyije ubwoko; Se w’umuhutu na nyina w’umututsikazi bityo ko nta mututsi yashoboraga kugirira nabi bitewe n’uko afite amaraso y’ubwoko bubiri. Bikomye ubushinjacyaha ko bwafashe Iyamuremye mu buryo bwa rusange bumurega ko yagiye mu bitero byahitanye abatutsi ariko butagaragaza umuntu runaka yishe we ubwe.

Aba banyamategeko bavuga ko ubushinjacyaha mu myanzuro yabwo bwanenze ubumenyi bw’abatangabuhamya bashinjura bwirengagije ikirego cyabwo bavuga ko kidafitiwe ibimenyetso.

Iyamuremye yahakanye ibyo ashinjwa byose haba ku bitero bya Gahanga, kuri ETO Kicukiro, ku kigo nderabuzima cya Kicukiro ndetse n’igitero kivugwa ko cyagabwe ku batutsi bari bahungiye iwabo mu rugo. Yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bamuvuga bigaragara ko batamuzi n’ibyo bavuga bakivuguruza ubundi bakanavuguruzanya.

Yakunze kubwira urukiko ko ibyo abatangabuhamya icyo yita “Ibinyoma“.

Bamurega ko yagiye agaragara mu bitero atwaye interahamwe mu modoka zitandukanye mu gihe we yemera ko muri icyo gihe yatwayeho imodoka inshuro ebyiri gusa. Avuga ko yari ahungishije abantu mu modoka abatwara kuri eto Kicukiro. Agasaba ko ubuhamya bw’abamushinja bwateshwa agaciro. Avuga ko ubuhamya bwabo babugiyeho inama kugira ngo bamushinje icyaha.

Iyamuremye yavuze ko abamushinja bivuguruje mu magambo babwiye abagenzacyaha b’Ubuholande n’ibyo babwiye abagenzacyaha bo mu Rwanda kandi ko no mu rukiko batabashije guhuza imvugo zabo. Yavuze ko aho kwica nk’uko abishinjwa yatabaraga abatutsi bari mu kaga.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Faustin Nkusi babwasabye ijambo maze buvuga ko uruhande rw’uregwa rwasaga n’urwiregura kandi rwasabwe gutanga incamake z’imyanzuro ya nyuma.

Umucamanza yibukije Iyamuremye ko mu myiregurire ye yakunze kurangwa n’imyitwarire myiza ariko ko atari ngombwa gukomeza kwanzura avuga ko ibirego by’ubushinjacyaha byahimbwe hagamijwe kumwegekaho ibyaha. Yamusabye ko aho atemeranya n’uruhande baburana yajya avuga ko “bitari ukuri”.

Iyamuremye yahakanye ko abatutsi bahungiye iwabo bashoboraga kwicwa. Yavuze ko Se wari Konseye kuko ngo n’abarokokeye I Rubirizi bakomereje iwe arabahisha.

Mu kwanzura Me Canisius Karake na Me J Damascene Semanza basabye ko ikirego cy’ubushinjacyaha cyateshwa agaciro Nzinga akagirwa umwere. Bavuze ko ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu mu buryo “Bwihanukiriye” ku bimenyetso bitariho. Bibukije ko abamushinja bashidikanya kandi amategeko atomora ko ugushidikanya kurengera uregwa.

Bibukije ko amaze imyaka umunani afunzwe by’agateganyo kandi ko byaba byiza asubijwe mu buzima busanzwe. Umucamanza yashimiye imyitwarire y’impande zombi mu gihe gisaga imyaka ine urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi. Yibutsa ko mu rubanza hashobora kubaho ukubwirana amagambo akomeye ariko nta ruhande rwanga urundi ariko ko ikiba kigambiriwe ari ubworoherane.

Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga “w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi mu 2013 muri Holande aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholande. Yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Umucamanza yavuze ko amategeko ateganya ko urubanza rusomwa mu gihe cy’ukwezi ariko kubera umwihariko w’uru rubanza rwadindiye n’uburemere bwarwo yatangaje ko azarufataho umwanzuru nyuma y’amezi atatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG