Uko wahagera

Urukiko Rwapfundikiye Urubanza rw'Abayoboke ba FDU Inkingi


Urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri I Nyanza kuri uyu wa Kane rwapfundikiye urubanza ruregwamo abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi. Ubushinjacyaha bwabasabiye kuzabahamya icyaha maze bagahanishwa gufungwa imyaka 12. Abaregwa barasaba kugirwa abere kuko ngo basanga nta bimenyetso bifatika bibarega. Baregwa ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abasabira ibihano ku byaha byose yabaregaga umushinjacyaha yabWiye urukiko ko ibyaha bitatu yaregaga abarwanashyaka ba FDU Inkingi asanga byabumbirwa mu cyaha kimwe cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ubusanzwe yabaregaga ibyaha bitatu: Icyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, gushaka gushyiraho umuwe w’ingabo zitemewe no gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

Abaregwa uko ari cumi n’umwe umushinjacyaha yabashyze mu byiciro itatu. Icya mbere kirabarizwamo abantu arindwiafata nk’abakomeye bagize itsinda. Abo ni Bwana Boniface Twagirimana Visi Perezida wa mbere w’ishyaka, Fabien Twagirayezu wari ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka, Madamu Leonille Gasengayire wari umubitsi w’ishyaka, Theophile Ntirutwa wari ukuriye ishyaka mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, Venant Abayisenga avuga ko yari akuriye ishyaka I Rubavu, Evode Mbarushimana na Gratien Nsabiyaremye.

Itsinda rya kabiri umushinjacyaha aribumbiramo abasa n’abari boroheje binjijwe mu ishyaka n’abakomeye. Barimo Papias Ndayishimiye, Erneste Nkiko, ndetse na Athanase Kanyarukiko. Bose uko ari cumi n’umwe umushinjacyaha yabasabiye kuzabahamya icyaha maze akazabahanisha igihano kiva ku mezi atandatu y’igifungo kugeza ku myaka 12. Yavuze ko yifuza ko urukiko rwazaahamya icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho ariko kuba batarabigezeho bazahamwa n’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi. Bityo aho guhanisha igifungo cy’imyaka 25 kikazaba kimwe cya kabiri cy’icyo gihano kuri bose.

Abaregwa basabye umucamanza kuzatesha agaciro ikirego cy’umushinjacyaha. Bavuze ko usibye gushingira ku mvugo za bamwe mu baregwa bakorewe iyicarubozo n’ibiganiro byumvirijwe kuri telephone mu buryo butubahirije amategeko nta kindi kimenyeto afite aaregesa. Bavuze ko imvugo bagiye bumvikana zizimije kubera gutinya ko bashobora kugirirwa nabi.Bashimiye inteko iburanisha ko yabahaye umwanya uhagije bakiregura. Banashimiye ko umushinjacyaha yabahaye yazanye mu rukiko ibimenyetso byatumye babasha kwiregura. Bavuga ko batarabibona batumvaga ibyo baregwa iyo biva.

Abaregwa babwiye abacamanza ko baasaira ku Mana ngo izabamurikire maze bbazabacire urubanza rushingiye ku kuri. Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa icyenda muri 11 yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwatangiye bubarega ibyaha bitatu bishingiye ku kurema umutwe wa P5. Me Gatera yari yagaragaje ko imitwe baregwa gushinga idafite ubuzima gatozi, bityo ko itanaregerwa mu nkiko. Umunyamategeko Gashabana asa n’uwatunguwe kuba umunsi wo gupfundikira urubanza umushinjacyaha yasabye ko abo yunganira bazahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwinjiracyaha mu gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho. Avuga ko ipfundo kwari ukurema umutwe wa gisiriakare. Kuri Me Gashabana ibi ni ukwivuguruza.

Me Gatera Gashabana asaba ko abaregwa barenganurwa cyane ko benshi ari urubyiruko bari bakirangiza kwiga amashuli ya kaminuza.Yabwiye urukiko ko bikwiye kubaha mahirwe yo gusubizwa mu muryango nyarwanda aho kubacira muri gereza.

Abaregwa uko ari 11 batangiye gutambwa muri yombi kuva mu ntangiro z’ukwezi kwa Cyenda mu mwaka wa 2017. Baregwa ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho bifashishije inzira y’intambara.Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Urubanza rurinze rurangira bitazwi aho bwana Boniface Twagirimana wari Visi Perezida wa Mbere wa FDU aherereye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG