Uko wahagera

Laurent Gbagbo Arahakana Ibyaha Aregwa


Urubanza rwa Laurent Gbagbo, wahoze ari perezida wa Kote Divuwari, rwatangiye mu mizi yarwo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC, i La Haye mu Buholandi.

Laurent Gbagbo aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo ubuhotozi no gufata abagore ku ngufu, byakozwe mu ntambara yakurikiye amatora mu 2010. Iyo ntambara yahitanye abantu bagera mu bihumbi bitatu.

Gbagbo ni we wa mbere wabaye umukuru w’igihugu uru rukiko ruburanishije. Afite imyaka 70 y’amavuko. Areganwa na Charles Ble Goude, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka rya Gbagbo, Front Populaire Ivoirien, FPI. Mu magambo ye y’iriburiro, Perezida Gbagbo yavuze ko ari umwere.

Abantu amagana bari bateraniye inyuma y’urukiko mu myigaragambyo yo gushyigikira Laurent Gbagbo. Umukuru w’inteko y’abacamanza, Cuno Tarfusser, we yamwihanangirije, amubwira ko atazamwemerera gukoresha urubanza rwe nk’urubuga rwa politiki.

Mu murwa mukuru wa Kote Divuwari, Abidjan, urubanza rwa Gbagbo ruri ku rupapuro rwa mbere mu binyamakuru byose, no kuri radiyo na televiziyo. Hirya no hino mu ngo, abaturage barakurikira urubanza kuri televiziyo.

XS
SM
MD
LG