Uko wahagera

Urugendo rwa Perezida Watowe w'Amerika Joe Biden muri Politiki


 Joe Biden yatorewe kuba Perezida w'Amerika
Joe Biden yatorewe kuba Perezida w'Amerika

Joe Biden wabaye visi perezida w'Amerika akaba n'umudemokarate umaze imyaka hafi 50 agirirwa icyizere n'ishyaka rye, ni we wujuje amajwi asabwa mu kuzayobora. Abigezeho ku nshuro ya gatatu abigerageje.

Ubwo azaba arahira ku itariki 20 z'ukwezi kwa mbere umwaka utaha, azaba abaye perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Azaba aciye agahigo ko kuba ari we uyoboye iki gihugu cy'igihangange akuze kurusha abamubanjirije bose, asimbuye Trump winjiye mu biro by'umukuru w'igihugu, White House afite imyaka 70 y'amavuko. Biden yahataniye kuyobora Amerika bwa mbere mu 1988 aratsindwa, mu 2008 nabwo abigerageje ntibyamuhira.

Joe Biden yabaye umusenateri igihe cy'imyaka 36 ahagarariye leta ya Delaware, leta itari ngari cyane iherereye mu Burasirazuba bw'igihugu; aba visi perezida wa Barack Obama imyaka 8, ndetse yatsinze abandi bantu basaga 10 bahataniraga guhagararira ishyaka ry'abademokarate mu matora y'umukuru w'igihugu yo muri uyu mwaka wa 2020.

Guhangana n’icyorezo cya virusi ya Corona

Muri iki gihe icyorezo cya virusi ya corona gica ibintu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Biden yakoresheje uburyo butigeze bukoreshwa n'undi mu kwiyamamaza mu mateka ya vuba. Yirinze guhuriza hamwe ibihumbi by'abaturage ngo abireherezeho, yihitiramo kujya aganiriza abantu bake cyane ku buryo hagati y'umuntu n'undi haba harimo intera nibura ya metero 2 kandi bose bambaye utwenda dupfuka umunwa n'amazuru. Imbwirwaruhame nyinshi ze kandi yazivugiraga hafi y'urugo rwe muri leta ya Delaware.

Biden ntiyahwemye kunenga cyane uburyo Perezida Trump yitwaye mu guhangana n'icyorezo cya virusi ya corona, ndetse avuga ko Trump adakwiye gukomeza kuyobora igihugu kimaze gupfamo abasaga ibihumbi 236. Imibare itangazwa na kaminuza ya Johns Hopkins yerekana ko virusi ya corona imaze guhitana abantu benshi muri Amerika kurusha ahandi hose ku isi. Ni kimwe mu byo Biden ashingiraho avuga ko Trump yananiwe guhangana n'iki cyorezo amanika amaboko.

Amavugurura

Ingingo ku mpinduka zishobora gukorwa mu gihe Biden yaba atsinze amatora yagiweho impaka ubwo abakandida bombi biyamamazaga. Trump avuga ko Biden ari umunyapolitike w'umwuga kandi ko azagendera ku bitekerezo by'abademokarate bifuza ko leta ari yo izajya yishingira ikiguzi cy'ubuvuzi. Ibi Biden yarabihakanye, ariko avuga ko azavugurura gahunda yo guteza imbere ubuvuzi ku batishoboye yari yarashyizweho mu 2010 ku buyobozi bwa Barack Obama. Biden yavuze ko naramuka atowe, azashyiraho komite ihuriweho n'amashyaka yombi kugira ngo isuzume neza amavugura mu by'ubuvuzi yemejwe n'urukiko. Cyakora ashimangira ko atari ku ruhande rw'abashyigikiye ko habaho ubwisungane mu kwivuza bo mu ishyaka rye bifuza ko mu rukiko rw'ikirenga hongerwamo abacamanza babumva.

Iki gitutu cyaje nyuma y'uko sena yemeje Amy Coney Barret nk'umucamanza wa gatatu Trump ashyize mu rukiko rw'ikirenga; uyu akaba ari impirimbanyi ikomeye igendera ku mahame gakondo. Kwemezwa kwe kwatumye abarepubulikani bagira ubwiganze mu rukiko rw'ikirenga bw'abantu 6 kuri 3 b'abademokarate.

Ishavu ry’Amerika n'icyerekezo

Biden yiyamamaje nk'umunyapolitike wo kwizerwa kandi ashimangira ubushake bwo kuvugurura icyerekezo cy'Amerika mu by'ibidukikije no gushimangira umubano n'ibihubgu by'amahanga by'inshuti z'Amerika kuva kera.

Muri uyu mwaka waranzwe n'imvururu hirya no hino mu gihugu zakuruwe n'iyicwa ry'umwirabura, George Floyd waguye mu maboko y’abapolisi y'i Minneapolisi; Biden yagaragaje gahunda ihamye yo guca ubusumbane bushingiye ku moko no mu bukungu n'iyo kuvugurura ibijyanye n'imanza nshinjabyaha.

Nk'uwigeze kuyobora komisiyo y'ubutabera muri sena, Biden yanasabye imbabazi ku ruhare yagize mu kwemeza itegeko mu 1994 ryo guhana ibyaha ryakajije ibihano ku bafatanwe ikiyobyabwenge cya kokayine, risa nk'iryibasira abirabura rikanabigirizaho nkana kurusha abazungu.

Biden yiyamamaje avuga ko ashaka gushyira iherezo ku miyoborere igayitse ya bwana Trump. Ku rubuga rwe yanditse agira ati "Turi mu rugamba rwo kugira Amerika icyo yamye ari cyo. Ni igihe cyo kwibuka abo turi bo. Turi Abanyamerika batavugirwamo, bishoboye kandi iteka bahorana icyizere. Ni igihe cyo kubahana no guhana agaciro. Abafite amikoro bagakora mu nyungu za buri wese. Tukarwanya twivuye inyuma ibijyanye no gukoresha nabi ubutegetsi nk'ibyo turimo tubona ubu.

Igihe kirageze ngo tuzirikane ko ibyiza biri imbere. Harageze ngo himikwe ubutegetsi bwubashywe ku ruhando rw’amahanga; kandi butera ishema abenegihugu."

Akigera ku butegetsi, ntawashidikanya ko Biden wigeze kuba visi perezida azasubiza Amerika mu masezerano mpuzamahanga Trump yari yarayivanyemo; nk'ay'i Parisi ajyanye n'imihindagurikire y'ikirere, n'ajyanye n'ikoreshwa ry'ibitwaro by'ubumara yari agamije kubuza Irani gukomeza gucura ibitwaro kirimbuzi.

Guhitamo uwo bafatanya

Mu mezi yashize, Biden yijeje ko azahitamo umugore baziyamamazanya akazaba Visi Perezida batsinze amatora. Yaranabikoze ahitamo Kamala Harris wari umusenateri, umwiraburakazi ukomoka muri Aziya akaba ari na we mwiraburakazi rukumbi utorewe umwanya ukomeye wo guhagararira ishyaka. Ni we mwiraburakazi wa kane mu batowe ngo bahatane mu ishyaka ryabo; akaba uwa gatatu mu bahatanye mu matora y'umukuru w'igihugu. Harris yinjiye mu mateka nk'umugore n'umwiraburakazi rukumbi by'umwihariko ugiye kuba Visi Perezida muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Iyi nkuru mushobora no kuyumva mw'ijwi ry'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Claude Ganza Munyamagana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG