Uko wahagera

Urubanza rw'Umuseso n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru


Urubanza Inama Nkuru y’Itangazamakuru y’u Rwanda iregamo ikinyamakuru Umuseso isaba ko gihagarikwa burundu rwaraye rutangiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali. Me Kazungu Jean-Bosco, avoka wunganira Umuseso, yasabye urukiko kutakira ikirego cy’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Umunyamategeko uzwi mu Rwanda Me Kazungu J. Bosco yashingiye ku mategeko, ahereye ku itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ryanashingiweno n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru itanga ikirego cyayo. Avuga ko ikirego cy’inama nkuru y’itangazamakuru kinyuranije n’ingingo ya 83 y’iryo tegeko ryasohotse mu kwezi kwa 8 mu mwaka ushize wa 2009. Iyo ngingo ivuga ku byaha byihariye bishobora gukorwa mu itangazamakuru, n’uburyo bishobora guhanwa.

Me Kazungu avuga nanone ko ikirego cy’Inama Nkuru y’Itangazmakuru kinyuranije n’ingingo ya 84 y’iryo tegeko kuko inama nkuru y’itagazamakuru yahagaritse Umuseso by’agateganyo mu gihe cy’amezi 6. Nyamara mu gihe atarashira ikihutira gusaba ko icyo kinyamakuru gihagarikwa burundu kandi nta rindi kosa ryabaye.

Agaragaza kandi ko ibyo Inama Nkuru y’Itangazamakuru yakoze binyuranije n’ingingo ya 22 igika cya 2 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Umuseso waregeye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uvuga ko utishimiye ihagarikwa ryawo ry’agateganyo mu gihe cy’amezi 6. Me Kazungu agaragaza ko mu gihe urukiko rutaraca urwo rubanza nta kindi cyemezo cyo guhagarika burundu icyo kinyamakuru gikwiye gufatwa, kubera ko urwo rubanza rwaba imfabusa. Asanga kandi biramutse bikozwe, byaba binyuranije n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 18 ku burenganzira bwo kwiregura no kunganirwa.

Me Kazungu asoza yereka urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta mpamvu n’imwe yo kwakira ikirego cy’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, kubera ko kitatanzwe n’inama y’ubutegetsi y’uru rwego nk’uko amategeko abiteganya.

Intumwa nkuru ya Leta yari ihagarariye Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasabye urukiko ko yahabwa igihe cyo gusuzuma izi mpamvu zatanzwe n’uwunganira ikinyamakuru Umuseso. Urukiko rwabimwemereye, rushyira iburanisha ritaha ku italiki ya mbere y’ukwa gatandatu.

Hari hateganijwe kandi n’urundi rubanza Inama Nkuru y’Itangazamakuru yarezemo ikinyamakuru Umuvugizi igisabira nacyo gufungwa burundu. Uwunganira iki kinyamakuru Me Buhura Celestin, yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko intumwa nkuru ya Leta muri urwo rubanza itigeze igaragaza ibimenyetso by’ibyaha Umuvugizi wakoze. Yabwiye urukiko ko ibyo bafite usanga bivuga Umuseso n’Umuvugzi, biterekana gatozi y’Umuvugizi.

Urukiko rwavuze ko uru rubanza narwo ruzakomeza kuya 1 z’ukwezi gutaha kwa gatandatu. Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasabiye ibi ibinyamakuru guhagarikwa burundu nyuma y’aho ibanje kubihagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi 6 guhera kuya 13 z’ukwezi kwa 4 muri uyu mwaka.

XS
SM
MD
LG