Uko wahagera

Rwanda: Gutekinika ni ryo Hurizo mu rwa Gisirikari


General Rusagara Frank n'umwunganira
General Rusagara Frank n'umwunganira

Urukiko rukuru rwa gisirikari mu Rwanda ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa 1 umwaka wa 2016 rwaburanishije Gen Frank Rusagara icyaha cyo gukora ibikorwa bisebya Leta ari umuyobozi.

Uyu mwofisiye wo hejuru wahoze ari mu ngabo z'u Rwanda n'abamwunganira bavuze ko abatangabuhamya bamushinje ibirego bita ko bitariho, ko "batekinitse".

Ubushinjacyaha bwa gisirikari bwabwiye urukiko ko uruhande rwiregura rutagaragaza icyo buheraho bwemeza ko ibirego byabwo bitekinitse. Abashinja Jenerali Rusagara bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda yafatiriye imitungo y’umunyemari Trilbert Rujugiro binyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha burega uyu mujenerali ko yavuze ko ubukungu n’inyungu zabwo mu Rwanda bigenzurwa n’ubukoloni. Bwasobanuye ko Jenerali Rusagara yavuze ibyo, kimwe n'ibindi, akiri umuyobozi na nyuma yaho.

Umunyamakuru w'Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru mu rukiko rukuru rwa gisilikari i Kigali mu Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:31 0:00

XS
SM
MD
LG