Uko wahagera

Umwungere wa Ekleziya Katorika Papa Fransisiko Yabazwe Amara


Umwungere wa Eklezita Katorika Papa Fransisiko
Umwungere wa Eklezita Katorika Papa Fransisiko

Papa Fransisiko arumva, arareba, arahumeka ku bwe kandi ameze neza muri rusange nyuma yo gukatwa igice cy’amara nk’uko leta ya Vatikani yabivuze uyu munsi kuwa mbere.

Byitezwe ko umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko ufite imyaka 84, azamara mu bitaro iminsi irindwi. Ni mu rwego rwo kwirindwa ko hagira ikintu kitagenda neza nyuma yo kubagwa ubura bunini, igihe cy’amasaha atatu mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru.

Mw’itangazo, umuvugizi wa Vaticani Matteo Bruni yavuze ko yabazwe n’itsinda ry’abaganga icumi mu bitato Gemelli i Roma. Iryo tangazo ntirivuga niba icyemezo cyo gukuraho igice cy’amara cyafashwe mbere cyangwa mu gihe yarimo abagwa.

Ikibazo Papa Fransisiko yari afite, uretse kuba cyatera umuntu ububabare, ubundi ni ibintu bikunze kuboneka ku bantu bakuru, bishobora no gutuma mu nda hagugarara, habyimba, cyangwa se bikaba byatuma kwituma ibikomeye bigorana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG