Uko wahagera

Umwuka Mubi Uratutumba Hagati ya Pakistani na Afuganistani


Hamdullah Mohib, umujyanama wa Perezida Ashraf Ghani mu by'umutekano. Ni we wabaye nyirabayazana w'uyu mwuka mubi hagati y'ibihugu byombi
Hamdullah Mohib, umujyanama wa Perezida Ashraf Ghani mu by'umutekano. Ni we wabaye nyirabayazana w'uyu mwuka mubi hagati y'ibihugu byombi

Pakistan yamenyesheje ubutegetsi bwo muri Afuganistani ko itazongera kugira ikintu na kimwe ikorana n'umuyobozi mukuru mu byerekeye umutekano muri icyo gihugu, Mdullah Mohib.

Pakistani iravuga ko ifashe icyo cyemezo kubera imyitwarire y'uwo muyobozi n'uburyo agenda avuga nabi icyo gihugu. Ibyo, abategetsi bo mu nzego zo hejuru n'abadiplomate batangarije ijwi ry'Amerika ejo kuwa gatanu.

Uku kutumvikana kongeye kugarura umwuka mubi wa politike hagati y'ibi bihugu bituranyi byo mu majyepfo y'Aziya bisangiye umupaka ureshya n'ibirometero hafi 2600.

Uku kurebana nabi biraturuka ku myitwarire ya Hamdullah Mohib, umujyanama mu by'umutekano wa Perezida Ashraf Ghani ukunda gushinja Pakistani n'inzego zayo z'iperereza gushyigikira no koyobora ibikorwa by'umutwe w'Abataliban muri Afghanistani. Gusa ibyo Pakistani irabihakana.

Mu ijambo yavugiye mu ruhame uku kwezi gutangira, ari mu ntara ya Nanghar ihana umupaka na Pakistani, Mohib yongeye gusubiramo ibyo ashinja Pakistan anayita "inzu y'indaya"

Amagambo ye yarakaje abategetsi bo muri Pakistani bavuga ko amagambo nkayo yatuma imishyikirano iyo ari yo yose n'icyo gihugu ihagarara.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Pakistani usobanukiwe ib'icyo kibazo ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ijwi ry'Amerika ko igihugu cye cyashikirije ikirego Afuganistani kandi kikayigaragariza ko cyanze urunuka amagambo akojeje isoni Mohib yavuze.

Uwo mutegetsi yavuze ko kuva icyo gihe Pakistani yabwiye Afuganistan ko itazongera kugira ikintu na kimwe ikorana n'uwo mujyanama mu by'umutakano mu gihugu cya Afuganistani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG