Uko wahagera

Umwanditsi Gaël Faye Akomoka mu Rwanda Yakize COVID19


Gael Faye
Gael Faye

Umwanditsi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa n’Uburundi, Gaël Faye, akirutse indwara ya Virus ya Korona.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Faye avuga ko yiraye kubera ko yabonaga ari intarumikwa. Iki cyorezo yita « Icyorezo cy’ubufatanye », avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu kukirwanya.

« Nari ndwaye cyane, nari nzi ko ari grippe nk’izindi zose ziza uko ibihe bihindutse, kandi rero kubera ko ntigeze ndwara grippe mbere, iki cyorezo nari nagisuzuguye ».

Mu kiganiro cihariye n'Ijwi ry'Amerika, Faye yasiguye ko yanduye ubwo yamamaza Filime yiwe yitwa "Petit Pays " . Mu majambo yiwe yagize ati: « Namenye ko ndwaye ku wa gatanu tariki ya 13 z’ukwezi kwa gatatu, nanduye ku itariki ya 11, ku munsi namamazagaho filimi ishingiye ku gitabo cyanjye “Petit pays”. Nahahuriye n’abanyamakuru benshi, naramukanije na benshi, sinigeze nirinda, ku wa gatanu rero ntangira kumva nacitse intege, kandi umutwe undya. Kubera ko rero numvaga mfite ibimenyetso bya Corona, natinye kwanduza umuryango wanjye, nifungirana mu cyumba kimwe.

Icyi cyorezo Gael Faye acyita « Virusi cy’ubufatanye » akabisobanura muri aya magambo : « Turifungirana, kugirango turamire amagara yacu n’ay’abandi. Kuri jye ni uburyo bwo gutekereza abandi. Kwiyemeza kuguma mu rugo, ni ugushyira imbere ubufatanye buri mu muco wacu muri iki gihe, ariko na none ni virusi itwibutsa ko niba dushaka gufasha abandi tugomba kubanza kwiheraho».

Umwanditse Gael Faye arangiza agira inama abafashwe n’icyi cyorezo uko bakirwanya : « Harimo gusoma ibitabo b’ibisigo, ariko akongera ko n’ibitabo bitagatifu bifasha . Avuga ko icyi cyiza nikirangira isi itazamera uko yari isanzwe, ati : « abantu bazatekereza ku buryo bushya bwo kubaho no kubana n’abandi ».

Inkuru ya Venuste Nshimiyimana akorera Ijwi ry'Amerika

Umwanditsi Gaël Faye Akomoka mu Rwanda Yakize COVID19
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:00 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG