Uko wahagera

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ijwi ry'Amerika Yeguye


Elez Biberaj, wari umuyobozi w'agateganyo w'Ijwi ry'Amerika.
Elez Biberaj, wari umuyobozi w'agateganyo w'Ijwi ry'Amerika.

Ejo kuwa kabiri, bwana Biberaj yamenyesheje abakozi bose b'Ijwi ry'Amerika ko igihe cye kuri uwo mwanya kirangiye kandi ko yifurije umuyobozi mushya amahirwe mu kuzuza inshingano zo kugera ku cyerekezo Ijwi ry'Amerika rigamije.

Umuyobozi w'agateganyo w'Ijwi ry'Amerika, Elez Biberaj, yeguye ku mirimo ye avuga ko asubiye ku mwanya yahoranye w'umuyobozi w'Ijwi ry'Amerika muri Aziya n'Uburayi (Eurasia). Yari yagenwe mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Ejo kuwa kabiri, bwana Biberaj yamenyesheje abakozi bose b'Ijwi ry'Amerika ko igihe cye kuri uwo mwanya kirangiye kandi ko yifurije umuyobozi mushya amahirwe mu kuzuza inshingano zo kugera ku cyerekezo Ijwi ry'Amerika rigamije.

Kugeza ubu, Michael Pack, uyoboye ikigo cyigenga cya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika gishinzwe iby’itangazamakuru mpuzamahanga (USAGM) ari na cyo Ijwi ry'Amerika ribarizwamo, ntaratangaza umuyobozi mushya, uzasimbura Elez Biberaj kuri uyu mwanya.

Amakuru avugwa n'ibindi bitangazamakuru, ariko ataremezwa, ni uko umudiplomate akaba n'umwanditsi Robert Reilly wigeze kuyobora Ijwi ry'Amerika hagati ya 2000 na 2001 yaba ari we uzagaruka kuri uwo mwanya.

Uyu yigeze kwandika ashyigikira umuyobozi mukuru w'ikigo cyigenga cya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika gishinzwe iby’itangazamakuru mpuzamahanga (USAGM), Michael Pack, ubwo umucamanza w'urukiko rw'igihugu yategekaka Pack guhagarika kwica amategeko agenga uburenganzira bw'abanyamakuru b'ikigo ayoboye. Uwo mucamanza yamutegetse kureka kwivanga mu mikorere y'itangazamakuru ry'Ijwi ry'Amerika no guhagarika iperereza ku byo ritangaza. Gusa, Michael Pack aracyafite ububasha bwo kugena umuyobozi w'Ijwi ry'Amerika.

Hashize imyaka irenga ibiri Perezida Donald Trump w'Amerika agennye Michael Pack kuba umuyobozi mukuru w'ikigo cyigenga cya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika gishinzwe iby’itangazamakuru mpuzamahanga (USAGM).

Iki kigo kigizwe Ijwi ry'Amerika (Voice of America), radiyo iharanira ubwigenge bw'Uburayi (Radio Free Europe/Radio Liberty) n'ibindi bigo byitangazamakuru biterwa inkunga n'Amerika birimo radiyo-televiziyo iharanira ubwingenge bwa Cuba (Radio Televisión Martí), radiyo iharanira ubwigenge bw'Aziya (Radio Free Asia), Radio Sawa n'ishami ryayo rya televiziyo Alhura byombi bishinzwe amakuru mu rurimi rw'Icyarabu yo mu Burasirazuba bwo hagati bw'isi n'Afrika ya Ruguru

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG