Uko wahagera

Umuyapolitiki w'Umunyarwanda Hakuzimana Abdou Rashid Yafunzwe


Hakuzimana Abdou Rachid
Hakuzimana Abdou Rachid

Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid. Uyu mugabo w'Umunyarwanda avuga ko ari umunyapolitiki wigenga.

Itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Twitter rw'u Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda, rivuga ko Hakuzimana Abdou Rashid afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, aho akurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Kugeza ubu Ijwi ry'Amerika ntirabasha kwemeza niba yamaze kubona umwunganira mu mategeko ariko avugana n'amwe mu masoko yacu ku munsi w'ejo akimara kumenya ko yahamagajwe, yari atarabona umwunganizi.

Uyu mugabo w'imyaka 53 yigeze kuba umuyoboke w'ishyaka Ishyaka PDI, nyuma aza kurivamo. Yari amaze iminsi agaragara mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga z'ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda anenga cyane imikorere y'ubutegetsi buriho. Igihe kimwe yigeze kuvuga ko ubutegetsi buriho bwananiwe kunga abanyarwanda yemeza ko ari we Munyarwanda wenyine ukwiriye guhabwa ubuyobozi bwa ministeri y'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda yari imaze gushingwa. Gusa iyo ministeri yahawe undi muyobozi.

Si ubwa mbere Hakuzimana Abdou Rashid afungwa n'inzego z'ubutegetsi bw'u Rwanda nkuko ubwe yabivugiye ibitangazamakuru byo mu Rwanda. Mu mwaka 2006 yahamijwe ibyaha birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu arafungwa.

Hari hashize iminsi bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bimushimagiza nk'intyoza idatinya kuvuga ibitekerezo bye, ibindi biragura ko ashobora gukurikiranwa ku magambo n'imvugo akoresha mu biganiro bye.

Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rutangaza iby'itabwa muri yombi rye, rwanditse ku rubuga rwa Twitter ko "Itegeko Nshinga ry'u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n'amategeko" .

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG