Uko wahagera

Umuyamalikazi Yaraye Abyariye Abana Icyenda muri Maroke


Ivuriro ryigenga rya Ain Borja riri Casablanca muri Maroke aho uwo mugore yabyariye abana icyenda
Ivuriro ryigenga rya Ain Borja riri Casablanca muri Maroke aho uwo mugore yabyariye abana icyenda

Minisitiri w’ubuzima muri Mali yavuze ko uwo mugore yabyaye abana icyenda yari ategereje barindwi.

Uwo mubyeyi Halima Cisse, ufite imyaka 25 y’amavuko, yabyaye abazwe ejo kuwa kabiri muri Maroke, nyuma yo kwoherezwayo kugirango yitabweho nk’uko byatangajwe na minsitiri w’ubuzima. Yavuze ko impinja icyenda, abakobwa batanu n’abahungu bane hamwe na mama wabo bameze neza.

Madamu Cisse yari yiteguye kwibaruka abana barindwi. Hakurikijwe amategeko ya guverinema, abaganga bo muri Mali bohereje Cisse mu gihugu cya Maroke kubyarirayo, kubera ko nta bikoresho biboneye bari bafite byo kwita ku mubyeyi utwitwe abana benshi kuri ubwo buryo budasanzwe.

Yabyariye mu bitaro byigenga bya Ain Borja mu mujyi wa Casablanca.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG