Uko wahagera

Umutwe Urwanya Abatalibani Watangije Ubuvugizi muri Amerika


Abarwanyi b'undi mutwe urwanya ubutegetsi bw'Abatalibani muri Afuganistani
Abarwanyi b'undi mutwe urwanya ubutegetsi bw'Abatalibani muri Afuganistani

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe z'Amerika bemeje ko hari umutwe mushya urwanya ubutegetsi buriho muri Afuganistani wiyandikishije muri ministeri y'ubutabera y'Amerika kuzajya uhakora ubuvugizi.

Ayo makuru yahise yemeza ibiherutse gutangazwa n'umutwe witwa National Resistance Front (NRF) urwanya ubutegetsi bw'Abatalibani wemeza ko wahawe uruhusa rwo gukorera ku mugaragaro muri Amerika.

Ali Maisam Nazary, ushinzwe ububanyi n'amahanga muri uyu mutwe yatangarije ku rubuga rwa Twitter ku wa gatanu ushize. Avuga ko uyu mutwe ugiye gukwiza ibikorwa byawo ku isi hose.

Abatalibani bafashe ubutegetsi bwa Afuganistani mu kwezi kwa munani bahiritse bakuyeho leta yari ishyigikiwe n'Amerika n'Ubulayi nyuma yaho ingabo za OTAN ziviriye muri icyo gihugu nyuma y'imyaka 20

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG