Uko wahagera

Umuryango w'Umusizi Innocent Bahati Uracyabaririza Irengero Rye


Umusizi Innocent Bahati
Umusizi Innocent Bahati

Ukwezi kurenga kurashize umusizi w’umunyarwanda Innocent Bahati aburiwe irengero. Abavandimwe be bakomeje gutakambira inzego zishinzwe umutekano ngo zibafashe kumenya aho aherereye. Undi musizi, Junior Rumaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuva yabura atahwemye kubaza inzego zibishinzwe ariko ko nta gisubizo kirambye arabona

Hagati mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka ni bwo Ijwi ry’Amerika yabagejejeho inkuru y’ibura rya Bwana Bahati Innocent, umusizi w’Umunyarwanda. Icyo gihe umusizi mugenzi we Junior Rumaga wanafashe iya mbere mu gushakisha mugenzi we yadutangarije ko Bahati yaburiye i Nyanza mu majyepfo y’igihugu aho yari yagiye gutegurira igisigo cyagombaga kujya ahagaragara.

Umusizi Rumaga yatubwiraga ko ku italiki 07/02 Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba ko bahurira kuri imwe mu mahoteli ari mu mujyi wa Nyanza ariko kuva ubwo telefone ze zihita ziva ku murongo.

Mu kiganiro kigufi Ijwi ry’Amerika yongeye kugirana n’umusizi Rumaga yadutangarije ko atigeze ahwema gushakisha umusizi mugenzi we ariko ko kugeza ubu nta kanunu k’aho aherereye.

Ku itariki ya 12/02 uyu mwaka Ijwi ry’Amerika yari yagerageje kuvugana n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibyadukundira ariko mu butumwa bugufi Bwana Thierry Murangira uvugira urwo rwego yatwoherereje bwavugaga ko batangiye iperereza kuva ku itariki 07/02 nyuma yo kwakira ikirego gishakisha umusizi Bahati.

Kuri uyu wa Gatatu Ijwi ry’Amerika ryongeye guhamagara umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Bwana Murangira tugamije kumenya aho iperereza batangiye rigeze ndetse no kumenya niba hari icyo bamaze kugeraho ariko ntibyadukundiye. Umuvugizi wa RIB yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi ariko dutegura iyi nkuru ntacyo yari yakabusubijeho. Nagira icyo atubwira twakibatangariza mu makuru yacu ataha.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hari mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020, Col Jeannot Ruhunga yabajijwe ku kibazo cy’ababurirwa irengero cyane ku mpamvu za politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuga ko kuburirwa irengero mu muryango ari ibintu bisanzwe. Umukuru wa RIB yemeje ko hari n’abantu baba bifitiye ibibazo byabo n’abavandimwe nk’ibyamadeni n’ibindi bagasohoka mu gihugu batavuze.

Icyakora kuri iyi ngingo, umusizi Rumaga ukomeje guhangayikishwa n’ubuzima bw’umuvandimwe kugeza ubu bitazwi irengero rye akavuga ko bitaribupfe gushoboka ko Bahati Innocent yasohoka igihugu atamubwiye.

Umusizi Bahati Innocent azwi ku gisigo cyamamaye muri ibi bihe bya COVID-19 yise “Urwandiko rwa benegakara” muri icyo gisigo anenga imyitwarire y’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara avuga ko bitagombye gushyiraho gahunda ya guma mu rugo kuko abaturage babyo bashobora kwicwa n’inzara kuruta kwicwa n’icyorezo.

U Rwanda mu bihe bitandukanye rukunze gutungwa agatoki n’imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu bya rutura ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu mpera z’ukwa Mbere uyu mwaka U Rwanda rwasabwe guhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufungira abantu ahatazwi , hari mu gikorwa cyo kumurika uko rwashyize mu bikorwa imyanzuro- nama ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu i Geneva. Ni ibirego ruhora rwamaganira kure ruvuga ko nta shingiro bifite.

Mu ibaruwa ndende ifunguye Bwana Christopher Kayumba, Umushakashatsi wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kwandikira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku itariki 10 z’ukwezi kwa Kabiri anenga imyitwarire y’inzego muri ibi bihe bya COVID-19 yavuze ko n’ubwo abategetsi bakomeza guhakana ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu biriho mu Rwanda, nk’iyicarubozo no gufungira abantu mu nzu z’imbohe z’ibanga zizwi nka “Safe Houses” biriho. Akavuga ko Ababihakana barimo minisitiri w’ubutabera byashoboka ko batazi ukuri mu nzego bashinzwe cyangwa se bakirengagiza ukuri kw’ibiriho birinda ingaruka byabagiraho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG