Uko wahagera

Umuryango Human Rights Watch Urarega Isirayeli Ivanguramoko


Abagore b'Abanyepalistina bategereje kunyura kuri bariyeri iri hagati y'intara ya Gaza na Yerusalemu
Abagore b'Abanyepalistina bategereje kunyura kuri bariyeri iri hagati y'intara ya Gaza na Yerusalemu

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch urarega Isirayeli "Apartheid" ku Banyapalestina.

Icyegeranyo cyayo gifite impapuro 213. Kivuga ko Isirayeli ishyira Abayahudi hejuru y'abandi bose kandi ikandamiza, ku bushake, Abanyapalesitina bo mu ntara zabo yigaruriye ari zo Cisjordania, Gaza na de Yerusalemu y'uburasirazuba, n'abaturage bayo bwite b'Abarabu, ni ukuvuga bakomoka ku Banyapalestina bagumye ku butaka bwa Isirayeli kuva ikivuka mu 1948.

Kuri byo hiyongeraho kubaka za koloni z'Abayahudi ku butaka bw'intara za Palesitina n'ibikorwa byo "gutesha agaciro ka kiremwamuntu abaturage bayo b'Abarabu n'Abanyapalestina."

Ibi ni byo Human Rights Watch iheraho ivuga ko Isirayeli ifite politiki y'apartheid. Isobanura ariko ko yibanze ku gisobanuro cy'iri jambo cyo mu rwego rw'amategeko. Ntabwo ibigereranya n'apatheid yahozeho muri Afrika y'Epfo. Irasaba Umuryango w'Abibumbye gushyiraho komisiyo mpuzamahanga yo gukora anketi muri Isirayeli no mu ntara za Palesitina yigaruriye.

Guverinoma ya perezida wa Palesitina, Mahmoud Abbas, yishimiye raporo ya Human Rights Watch, ivuga ko "ishyize bikomeye ku karubanda ububabare bw'Abanyapalestina." Naho Isirayeli yayamaganiye kure, ivuga ko "idafite aho ihuriye n'ukuri kandi ko yanditswe n'umuryango uzwi neza kuva cyera ko urwanya Isirayeli."

Mu bihe bya vuba, amwe mu mashyirahamwe yigenga yo muri Isirayeli, nk'iryitwa B’Tselem, yatangiye gukoresha iri jambo riremeye cyane ry'apartheid kuri politiki ya Isirayeli ku baturage bayo b'Abarabu n'Abanyapalesitina. Ariko ni ubwa mbere na mbere umuryango mpuzamahanga ukomeye nka Human Rights Watch, ufite icyicaro gikuru i New York muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, nawo urikoresheje.

Bibaye mu gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, rumaze gufata mu kwezi gushize icyemezo cyo gukora anketi mu ntara za Palesitina zigaruriwe na Isirayeli ku byaha by'intambara byaba byarakozwe n'ingabo za Isirayeli n'imitwe y'Abanyapalestina, by'umwihariko umutwe wa Hamas, kuva mu 2014.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG